LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Uburundi bwateye utwatsi icyemezo cya Loni cyo kohereza ingabo mpuzamahanga 5000 kubutaka bwabo
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :929
By Admin

Nyuma y’amezi asaga 10 ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza buhanganye n’abaturage babwo ubu noneho bwiyemeje guhangana n’amahanga yose !

Mu minsi ishize Bujumbura yakomeje kwiyama u Rwanda, Ububiligi, ibihugu by’ubumwe bw’ubulayi (EU) ndetse na Amerika yuko byaba bibogamiye ku barwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza, u Rwanda rwo rugashinjwa yuko rwaba runabatera inkunga ya gisirikare.

Ubu noneho ubutegetsi bwa Nkurunziza bumaze kwiyemeza guhangana n’amahanga yose. Mu kwezi gushize akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi kafashe icyemezo yuko ubwo butegetsi bwa Nkurunziza bwagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nabwo kandi ibyo biganiro bikabera muri Ethiopia cyangwa muri Uganda.

Ibyo ubutegetsi bwa Nkurunziza bwabiteye utwasi bugaragaza yuko buzashyikirana n’abavuga rumwe nabwo kandi ibiganiro bikabera mu Burundi ! Ibyo biganiro na n’ubu ntabwo biratangira ku buryo ubwo aribwo bwose !

Ikindi cyemezo umuryango mpuzamahanga wafashe ni uko muri icyo gihugu cy’u Burundi hakoherezwayo ingabo mpuzamahanga zo kubungabunga umutekano. Mu minsi mike ishize hemejwe yuko mu ntangiriro hakoherezwayo izigera ku bihumbi bitanu.

Ibi u Burundi byabiteye utwatsi . Umuvugizi wa leta, Philipo Nzobonariba yatangaje yuko izo ngabo zo kubungabunga umutekano niziza u Burundi buzabifata nk’aho bwatewe buhangane nazo !

Avuga yuko ahubwo izo ngabo zakoherezwa mu Rwanda kubuza impunzi z’Abarundi ziriyo kudakomeza guhungabanya umutekano mu Burundi.

Amahanga rero yiyemeje yuko ingabo zibungabunga umutekano zigomba kwoherezwa mu Burundi ngo abantu bareke gukomeza gushira ariko ubutegetsi bwa Nkurunziza bukabyanga.

Umuvugizi wa leta y’Uburundi , Philipo Nzobonariba

Uko bimeze ariko ni uko izo ngabo zo zigomba kujyayo, Bujumbura yabyemera cyangwa yabyanga !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
kaka

Urwanda nirworuteza umutekano make muburundi,ahasigaye turambutsenonehoizongabozinzazaiburundizinzemurwanda z itange amahoro


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona umuyobozi mushya - ISSA HAYATOU yatsinzwe

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) imaze kubona...

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Umuyobozi yateze kumira imbeba, Fc Barcelona niramuka itsinze Paris St Germain

Umuyobozi yateze kumira imbeba, Fc Barcelona niramuka itsinze Paris St...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe