LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo
Publish Date: mercredi 13 janvier 2016
VISITS :1199
By Admin

Hari umugani mu giswayire uvuga ngo ‘Ukutukanae humchagulie tusi’ bivuze ngo ‘Ugutuka ntabwo umutoranyiriza igitutsi’. Ejo ku mugoroba n’uyu munsi mu gitondo numvise amakuru kuri VOA muri ya gahunda yabo y’Ikirundi n’Ikinyarwanda nsanga uyu mugani koko ufite ishingiro !

Nubwo ubutegetsi mu Burundi bumaze iminsi bushakisha uko bwa kwinjiza u Rwanda mu bibazo byarwo ariko amagambo yavuzwe ejo na guverineri w’intara Kirundo yatumye abantu benshi, harimo n’abarundi bumirwa.

Uyu guverineri wa Kirundo, Nankwahomba Melchior yarihandagaje abwira iyo radio mpuzamahanga y’Abanyamerika yuko u Rwanda rubaniye nabi cyane u Burundi ngo kuburyo ubu rusigaye rubiba ibishyimbo !

Nankwahomba yavuze yuko amakamyo apakiye ibishyimbo anyura mu ntara ye aje hano mu Rwanda ngo kumupaka agasanganirwa n’abasirikare b’u Rwanda ngo baba bitwaje umbunda zikomeye harimo za mitalayezi ! ngo iyi ikaba ariyo mpamvu hafashwe icyemezo cy’uko nta gihingwa icyo aricyo cyose cyemerewe kuzongera kuva i Burundi kijya gucururizwa mu Rwanda !

Guverineri wa Kirundo, Nankwahomba Melchior

Aya magambo ya guverineri Nankahomba arashekeje cyane kuko ubusanzwe abaturage b’Intara ya Kirundo bari basanzwe baza guhahira mu Rwanda, birimo no guca inshuro. Muri ibi bihe by’imvururu Abarundi barimo ubutegetsi bubabuza kwambuka imipaka bukeka yuko baba bahunze cyangwa baba bagiye kwifatanya n’abo Bujumbura ihora ivuga yuko bari mu myiteguro yo kuzatera u Burundi !

Uko kubuza abaturage kwambuka imipaka bibangamiye cyane ba baturage bo mu Kirundo bari basanzwe baza guca inshuro mu Bugesera. Ibi kandi abo baturage bo mu Kirundo ntabwo basiba kubitangariza amaradio atandukanye !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
kacel05

Abanyamakuru namwe murasetsa rwose,ubwose ntagitangaza kirirmwo ukurikije ibyo yavuze wabanza ukibaza nyirikubivuga nimuntu ki ? wavuga ngo ni Umurundi nibyo koko ariko se ntunatekereza kubabasha kwumva ikirundi dore ko kijya kumera nkikinya Rwanda aho iwacu bavuga ngo so ntakwanga akwita nabi !!!!! Burya umubyeyi kukwita izina aba asa numuhanuzi wigihe cyawe kirimbere.Umuntu wanzwe aho atuye akagira amahirwe akahayobora ahongaho nyine yanzwe kuvuga nkibyo yavuze ntagitangaje kiba kirimwo kuko aba yirengagije ukuri kuri mumutima we,kandi akuzuye umutima niko gasesekara kumunwa kuko yatanze icyo afite.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

’Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

’Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u...

Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi kenshi kurusha ibindi

Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi...

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo...

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...