LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ubutegetsi mu Burundi ntibuzashyikirana n’abatavuga rumwe nabwo-Nyamitwe
Publish Date: dimanche 29 novembre 2015
VISITS :969
By Admin

Akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi (USC) gaherutse guterana kwiga ikibazo cy’imvururu ziri mu Burundi kasabye ubutegetsi bw’icyo gihugu gukorana imishyikirano n’abatavuga rumwe nabwo ariko leta y’icyo gihugu ejo yagaragaje kubitera utwatsi.

Ubutegetsi mu Burundi ejo bwatumije inama n’abanyamakuru ngo busobanure uko iyo mishyikirano ihagaze. VOA ivuga yuko abanyamakuru kwitabira ubwo butumire bari bazi yuko batumiwe n’umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ari nawe uyoboye akanama gashinzwe imishyikirano, Musenyeri Nzoyisaba Justin, ariko bazagutungurwa n’uko bahasanze Willy Nyamitwe, umujyanama muri Presidansi ushinzwe itumanaho. Ngo babwiwe yuko Musenyeri Nzoyisaba atashoboye kuboneka kubera impamvu z’indi mirimo itunguranye !

Nyamitwe yabwiye abanyamakuru yuko imishyikirano yatangiye ngo ariko ikazakomeza guhuza abo mu gihugu imbere gusa, abo mu mashyaka yemewe na leta, amashyirahamwe yemewe na leta kimwe n’abanyamadini. Yeruye yuko nta muntu wo mu mashyaka cyangwa amashyirahamwe atavuga rumwe na leta uzemererwa kujya muri iyo mishyikirano yo kugarura amahoro mu Burundi.

Willy Nyamitwi, uzwiho yuko icyo avuze kiba gisa nk’icyavuzwe na Perezida Nkurunziza, yavuze yuko byumwihariko ubutegetsi mu Burundi budashobora gushyikirana n’ababurwanya baba inyuma y’igihugu, we yita yuko ari abantu bari mu mitwe y’iterabwoba !

Umwanzuro w’iyo nama ya USC, wafashwe na bose mu bayigize nta n’umwe wapinze cyangwa ngo yifate, uhamagarira leta y’u Burundi gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo kandi iyo mishyikirano ikabera muri Uganda cyangwa muri Ethiopia. Bifuje muri Ethiopia kuko ariho hari ikicaro cya Afurika yuze ubumwe (AU) cyangwa muri Uganda kubera yuko Perezida Yoweri Museveni w’icyo gihugu ariwe watoranijwe kuba umuhuza.

Willy Nyamitwe umujyana wa Perezida muby’itumanaho

Aya magambo Nyamitwe yavuze ejo yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru Bujumbura ateye urujijo kuko niba leta atazashyikirana n’abatavuga rumwe nayo, abo bavuga rumwe bazaba bashyikirana iki ? uko bimeze ariko n’uko Bujumbura yabyemera cyangwa yabyanga gushyikirana n’abo itavuga rumwe nayo byo ni ngombwa kubera yuko nta kundi byamera, kandi n’amahanga akaba abikomeyeho cyane.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
simba

Conclusion yawe irimo ubuswa bwinshi no kubogama.Il faut retourner à l'école.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...