LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ubwicanyi mu Burundi buragenda buhindura isura
Publish Date: mercredi 13 avril 2016
VISITS :2868
By Admin

Ubwicanyi mu Burundi bukomeje gukaza umurego ariko noneho bikagaragara yuko bugenda buhindura isura ku buryo bitanoroshye kumenya uba yabukoze !

Nubwo nta munsi ucaho mu Burundi hatabayeho ubwicanyi, bukorwa cyane muri Bujumbura, ariko ubwakozwe kuri uyu wa mbere mu Ntara ya Ruyigi ihana imbibi n’igihugu cya Tanzania buteye amatsiko kuko bugaragara nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ubwo bwicanyi bwabereye muri komine Gisura muri iyo ntara ya Ruyigi aho abantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu isoko barasaguramo amasasu, abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima naho abandi benshi barakomereka.

Ubusanzwe uko ubwicanyi mu Burundi bwakorwaga mu buryo wasangaga hari abantu baba bagambiriwe kwicwa ariko Atari ugupfa kurasa gusa nk’uko byagenze muri Gisura.

Kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushize igihugu cy’u Burundi gikomeje kurangwa n’akavuyo, karimo ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi, kandi wakwitegereza ugasanga hatagize icyakorwa ibintu bishobora kuzaba nabi kurushaho.

Abantu mu Burundi bakomeje kwicwa ijoro n’amanywa, hagakomeza kubaho ifungwa ry’abatavuga rumwe na leta, iyica rubozo n’abantu bagera ku bihumbi 250 bahunga icyo gihugu cyari kimaze hafi imyaka 10 mu gisa nk’umutuzo.

Umupfu

Umutekano muke mu Burundi watangiye muri uko kwezi kwa kane, umwaka ushize, aho ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD ritanze Petero Nkurunziza nk’umukandida Perezida ku itike yaryo. Ubwo imyigaragambyo yo kubyamagana, kuko byari binyuranijwe n’amategeko, iratangira ariko ibintu biza kuba bibi kurushaho nyuma ya ya kudeta yageragejwe tariki 15/05/2015.

Nkurunziza yatorewe kongera kuyobora igihugu, muri manda ya gatatu mu kwa karindwi, Abarundi benshi banga kumwemera nka Perezida wemewe n’amategeko, bakomeza kurwanya ubutegetsi bwe kugeza magingo aya.

Akarere cyimwe n’amahanga byakomeje kugerageza ngo amahoro agaruke mu Burundi ariko ntibigire icyo bitanga, kandi koko urebye uko ibintu biteye ntacyo byatanga. Nkurunziza ari ku butegetsi mu buryo butemewe n’amategeko kandi ntabwo ashobora kurekura. Abamurwanya nabo bakavuga yuko nta kindi bagomba kuganira nawe uretse gusa yuko yarekura ubutegetsi bavuga yuko yibye Abarundi !

Amahanga yagerageje kumvisha ubutegetsi mu Burundi yuko bwa kwemera imishyikirano, hakoherezwayo n’ingabo nyafurika zo kubungabunga umutekano ariko ibyo byombi nta kiragerwaho.

Hagati aho abarwanya ubutegetsi bwe babonye yuko Nkurunziza adashobora kurekura ubutegetsi ku bwende bwe bahitamo gushinga umutwe ugamije kubumukuraho ku ngufu. Uwo mutwe ukorera ahanini mu buhungiro wiswe Republican Forces of Burundi (Force republican du Burundi), FOREBU.

Abagize uyu mutwe batoye Major General Godfroid Niyombare kubabera umuyobozi mukuru. Niyombare niwe wari uyoboboye ya kudeta yapfubye. Edward Nibigira, wari umuyobozi wo hejuru muri polisi y’igihugu kuri ubu butegetsi bwa Nkurunziza, atorerwa kuba umuvugizi.

Bunyoni Alain Guillaume Komiseri mukuru wa Polisi

FOREBU ifite kandi umutwe w’ingabo uyobowe na Major General Filibert Habarugira, akaba yungirijwe na Colonel Zacharie Twagirayezu
Umuyobozi w’ishuli rikuru rya gisirikare ni Col. Julles Ndihokubwayo akaba yungirijwe na Lt.Col. Edward Nshimirimana.

Abanyamakuru b’Abarundi bari mu buhungiro hano mu Rwanda bahamya yuko muri rusange ubuyobozi bwa FOREBU Abarundi bose babwibonamo. Uretse n’abo banyamakuru ariko uko ni nako n’izindi mpunzi z’Abarundi ziri hano mu Rwanda zibibona.

Impamvu z’Abarundi kwibona muri FOREBU ni uko ubuyobozi bwashyizweho busobanutse kandi bukaba buturuka mu mitwe yose ya politike ibarizwa mu Burundi.
Ingero umuntu yatanga yahera kuri Niyombare w’imyaka 49 yari umwe mu ba kamanda ba CNDD-FDD ikiri mu ishyamba, muri Mata 2009 aza kugirwa umugaba mukuru w’ingabo, yigeze no kuba ambasaderi muri Kenya. Mu mpera za 2014 yagizwe umukuru wa za maneko ( Services de renseignements, SNR) ariko muri Gashyantare 2015 akurwa kuri uwo mwanya kubera yuko yari yasinye ku rwandiko rwamaganaga yuko Nkurunziza ya kwiyamamariza manda ya gatatu. Hari benshi rero muri CNDD-FDD bibona muri Niyombare.

Nibigira wagizwe umuvugizi wa FOREBU yari asanzwe ari komiseri wa Polisi muri ubu butegetsi bwa Nkurunziza ariko akaba yari no mu butegetsi bwo ku ngoma ya Petero Buyoya. Uyu muntu rero abo muri UPRONA bamwibonamo cyane cyimwe n’umugaba mukuru w’ingabo za FOREBU, Filbert Habarugira. Undi ubarizwa muri UPRONA ni Lt.Col. Edward Nshimirimana twavuze wungirije ukuriye ishuli rikuru rya gisirikare.

Col. Ndihokubwayo ukuriye ishuli rikuru rya gisirikare nawe yitandukanyije n’ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko akaba yarabarizwaga muri CNDD-FDD. Kugerageza gukurura abo muri CNDD ya Nyangoma, nibwo hashyizweho Col. Twagirayezu ku mwanya w’uwungirije umugaba mukuru w’ingabo.

Major General Godfroid Niyombare umuyobozi wa FOREBU

Hari n’abandi mu buyobozi bwa FOREBU baturuka mu yindi mitwe ya politike, ibi bikaba byafasha uwo mutwe mushya kugira amaboko. Amakuru dufite n’uko hari n’abandi ba nyapolitike bakomeye bari muri uwo mutwe ariko bakaba barifuje yuko batamenyekana mu ikubitiro, ariko bakazagenda bigaragaza uko urugamba rwabo ruzaza rurushaho kugira imbaraga. Kuva inzego z’ubutegetsi bw’uwo mutwe zashyirwaho ariko ntabwo FOREBU iragira icyo yakora kigaragara kuba cyajegeza Nkurunziza !

Amakuru ya Associated Press avuga yuko icyo gitero muri Ruyigi gishobora kuba cyarakozwe n’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza ukorera mu nkambi z’impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania, ngo abagabye icyo gitero bakaba bari mu barwanyi bayobowe Leonodas Hatungimana wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza akaza kwirukanwa kuri uwo mwanya kuko nawe yarwanyije manda ya gatatu.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa...

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...