LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Uko Jakaya Kikwete yabuze igihembo cya Mo Ibrahim
Publish Date: jeudi 16 juin 2016
VISITS :2156
By Admin

Igihembo cy’amadolari miliyoni eshanu gitangwa na Mo Ibrahim Foundation cyabuze ucyegukana mu mwaka ushize wa 2015.

Salim Ahmed Salim ukuriye akanama gatanga icyo gihembo yatangaje muri iki cyumweru yuko nta muntu numwe wujuje ibisabwa mu mwaka ushize ngo abe yakwegukana icyo gihembo.

Icyo gihembo kitiriwe umuherwe Mo Ibrahim gihabwa umukuru w’igihugu wacyuye igihe mu gihe cya vuba akaba yararanzwe n’imikorere myiza ku gihugu cye. Uwo muntu kandi agomba kuba yaragiye ku butegetsi binyuze mu matora kandi akabuvaho atarengeje manda zemewe n’amategeko.

Umuntu wa vuba uherutse kuva ku butegetsi ni Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania kugera mu mpera z’umwaka ushize.

Kikwete ari hafi kuva ku butegetsi ibitangazamakuru bimwe na bimwe muri Tanzania byakomeje kuvuga yuko ashobora kuzegukana icyo gihembo gifite amafaranga atubutse kurusha ikindi icyo aricyo cyose ku isi.



Jakaya Mrisho Kikwete

Impamvu Kikwete ategukanye icyo gihembo umuntu ashobora kuzibazaho. Kikwete yagiye ku butegetsi mu buryo bwemewe n’amategeko anarangije manda ye ya kabiri abuvaho ataruhanyije.

Ariko ubutegetsi bwa Kikwete bwaranzwe n’icyo umuntu yakwita imyanda mu mitegekere, harimo Corruption na za Ruswa z’amako yose kugeza n’aho byanateye umujinya abaterankunga bagahagarika zimwe mu mfashanyo !

Ubwo butegetsi bwa Kikwete kandi bwigeze kwirukana Abanyarwanda babaga muri icyo gihugu n’abatanzania bamwe na bamwe bakabigwamo nta kuntu bitamugabanyirije amanota. Uko Kikwete kandi yagendaga akorana amanama n’abantu badashobotse nk’abo muri FDLR nabyo Mo Ibrahim Foundation ntabwo yabura kubimuhanira !

Uwatsindiye igihembo cya Mo Ibrahim Foundation ahita ahabwa miliyoni eshanu z’amadolari, akazakomeza ahabwa amadolari ibihumbi 200 buri mwaka kugeza apfuye !

Hekifepunye Pohamba

Agihembo cy’ubushize 2014 icyo gihembo kegukanywe na Hekifepunye Pohamba wahoze ari Perezida wa Namibia.

Abandi bakegukanye ni Joaquim Chissano wahoze ayoboye Mozambique (2007), Festus Mogaye wahoze ayoboye Botswana (2008) na Pedro Pires wahoze ayoboye Cabe Verde (2011).

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
TiTi

bakimuhaye yahita agarura ubuya...... ibaze nawe keretse bagihaye nabafunzwe kiriya nzi intore izaca umugara igahita ikizamurana n'idarapo bose babireba

Muganura

Bagihe Bizimungu Pasteur.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nyabugogo : Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo : Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...