LATEST NEWS
Mu Rwanda
Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha
Publish Date: lundi 11 janvier 2016
VISITS :1853
By Admin

Ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza bwanze kwitabira imishyikirano y’amahoro yari itegenyijwe gutangira uyu munsi Arusha muri Tanzania, kandi ntibwanatanga n’impamvu zisobanutse.

Mu mpera z’ukwezi gushize umuhuza mu bibazo by’u Burundi, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yari yatangaje yuko imishyikirano y’Abarundi yari gusubukurwa tariki 06/01/2016 Arusha muri Tanzania aho gukomeza kubera muri Uganda. Ibi Museveni yabitangaje mu mushyikirano wa mbere, utarigeze ugira ikivugirwamo gifatika, wabereye Entebbe muri icyo gihugu cya Uganda.

Aho Entebbe intumwa za leta y’u Burundi zari ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alain Nyamitwe, wabwiye itangazamakuru yuko byabatunguye kuba bahasanze abo leta ye idashobora gushyikirana nabo.

Alain Nyamitwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi

Bamwe mu batavuga rumwe na leta bari aho Entebbe harimo abahoze bayobora u Burundi nka Jean Baptiste Bagaza, Petero Buyoya na Sylvestre Ntibantunganya.

Abandi ni nka Leonard Nyangoma uyoboye ishyaka rya FRODEB nyakuri kimwe na Pancrace Cimpaye uyoboye CNARED, ishyirahamwe rirwanira iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha n’uburenganzira bwa muntu.

Abari bitabiriye imishyikirano Entebbe muri Uganda

Amagana bari mu mihanda bamagana manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza

Perezida Museveni niwe watangije iyi mishyikirano mu Burundi

Bujumbura ivuga yuko itazagirana imishyikirano n’abashatse guhirika ubutegetsi kimwe n’abahamagariraga abantu kujya mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza. Abakurikiranye neza amagambo yakomeje kuvugwa nyuma y’iyo nama ya Entebbe babonaga neza yuko ubutegetsi mu Burundi butazitabira ibyo biganiro byari byateguwe gutangira uyu munsi ku wa gatatu tariki 6 Mutarama Arusha.

Benshi mu bari kwitabira iyo mishyikirano ya Arusha ntabwo bari bazi yuko itakibaye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustin Mahiga, ku mugoroba w’itariki 05/01/2015 yabwiye ijwi rya Amerika VOA yuko yari muri Afurika y’Epfo kuganira na Perezida Jacob Zuma kuri icyo kibazo cy’u Burundi ngo ariko bugomba gucya yageze Arusha kubwira uwaba yari yitabiriye iyo mishyikirano yuko itakibaye !

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustin Mahiga

Museveni niwe muhuza watowe na EAC, AU ndetse anemezwa na LONI yuko ariwe muhuza w’Abarundi, ariko uko bigaragara n’uko agenda abyegeka kuri Tanzania.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
lolo

Uhuuu ! Abaturage mwitorera umuyobozi hanyuma mukaja mu ibarabara mu myiyerekano ko mutamushaka ?Murashaka kumarana UBURUNDI BUGATURWA n'abavuye ahandi ?

Safe

Urwanda ntiruzoshyikirana na FDLR yakoze genocide mu Rwanda=Uburundi ntibizoshyikirana n'abahungabanya umutekano iwacu bashatse no gutembagaza ubutegetsi bwitorewe n'abanyagihugu ! Kuki mugera ku burundi bikaba byacitse ? Mureke amatiku dutegerezwa kubana nk'abavukanyi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...