LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe
Publish Date: lundi 16 janvier 2017
VISITS :3108
By Admin

Kuva u Burundi bwajya mu bibazo by’umutekano muke, ubutegetsi bw’icyo gihugu bwakomeje gushinja u Rwanda yuko rubifitemo uruhare, ariko noneho Bujumbura yifatiye mu gahanga u Bubiligi kurushaho !

Ibyo ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bukomeje gushinja u Rwanda ntabwo bitandukanye cyane n’ibyo bushinja u Bubiligi. Ubutegetsi mu Burundi bushinja ubw’u Rwanda yuko bushyigikiye abashaka kubukuraho, ubwo butegetsi bwa Nkurunziza kandi bugashinja u Bubiligi yuko buha intebe ababurwanya bagakorera politike muri icyo gihuguku mugaragaro.

Icyo gihugu cy’u Burundi kujya muri ibyo bibazo byatumye habaho umutekano muke, cyisanze gihunzwe n’abantu bagera ku bihumbi 300. Aba barimo ibyiciro bitandukanye barimo abahinzi borozi, abacuruzi, abalimu, abaganga ,abanyamakuru n’abandi bo mu bindi byiciro.

Benshi muri izo mpunzi hano mu Rwandada bari mu inkambi ya Mahama ariko hakabaho n’abandi batari bake bari hirya no hino mu mijyi y’u Rwanda, cyane muri Kigali. Abahungiye mu Bubiligi biganjemo abanyapolitike, ahanini ukabasanga mu murwa mukuru, Brussels, ari naho impuzamashyaka irwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza (CNARED) ikorera. Hafi y’impunzi zose z’abanyamakuru zibarizwa muri Kigali aho zikomeza gukorera umwuga wazo w’itangazamakuru.

Ibi by’uko abo banyamakuru bakorera hano mu Rwanda leta ya Nkurunziza irabizi nk’uko inazi yuko hari abanyapolitike bamurwanya bari mu Bubiligi. Ibi bigatuma ubutegtsi mu Burundi buhora bwibasiye u Rwanda n’u Bubiligi !

Ministre w’intebe wungirije w’Ububiligi Didier Reynders

Ariko umuntu ashobora kwibaza. Niba hari abantu bahungiye mu Rwanda cyangwa mu Bubiligi, ntabwo baba bakiri abarundi ? Ni Abarundi bagomba kuba bafite ijambo ku gihugu cyabo, kandi ibyo bihigu bahungiyemo nta burenganzira bifite bwo kubambura iryo jambo, ariko ubutegetsi bwa Nkurunziza bukabibona mu bundi buryo butakabaye ngombwa !

Abategeka u Rwanda muri iki gihe bazi neza ububi bw’ubuhunzi kuko hafi ya bose babubayemo. Ntabwo rero bafata nabi uwabahungiyeho kandi hari uburyo bwo kuba babafata neza.

Nta kuntu bafata umurongo wo gutoteza Abarundi bahungiye hano mu Rwanda ngo bashimishe ubutegetsi bwa Nkurunziza ! Impunzi zigomba gufatwa neza kugira ngo nibura ziruhuke icyatumye zihunga, naho ubundi ntacyo byakabaye bivuze kuba zaraguhungiyeho !

Ibi by’u Rwanda kudafata nabi impunzi z’Abarundi nibyo ahanini bituma ubutegetsi bwa Nkurunziza burwikoma yuko ruzishyigikiye ! Ariko ukuri uko kuri n’uko iyo u Rwanda ruza kuba ruzishyigikiye ntabwo zakabaye zitarasubira mu gihugu cyazo mu bundi buryo !
Ibya leta y’u Burundi kwibasira u Rwanda kubera icyo kibazo cy’impunzi ntabwo bitandukanye niby’u Bubiligi uretse yuko umuntu yishima aho yishyikira !

Ubutegetsi bwa Nkurunziza buhora butuka ubwa hano mu Rwanda kubera icyo kibazo cy’izo mpunzi kinarufatira n’ibihano byo kutongera guhahirana, ibihano bigomba kuba bibabaza Abarundi kurusha uko byakabaye bibabaza Abanyarwanda !

Leta ya Nkurunziza nanone yashatse guhana u Bubiligi nk’uko ‘yahannye’ u Rwanda ariko ibikora mu bundi buryo kuko ubuhahirane hagati y’u Bubiligi n’u Burundi budakomeye cyane nk’uko bimeze ku gihugu gituranyi cyabwo cy’u Rwanda.

Icyo ubutegetsi mu Burundi bwakoze kwari uguhamagaza ambasaderi wacyo mu Bubiligi, Jeremie Banigwaninzigo. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Alain Aime Nyamitwe avuga yuko gutumiza ambasaderi bitavuze yuko bacanye umubano n’igihugu cy’u Bubiligi ariko muri diplomasi ni aho bishya bishyira ! Ubutegetsi mu Burundi icyo buhora u Bubiligi ngo ni uko abanyapolitike b’abarundi bahungiye muri icyo gihugu bahabwa ijambo mu bitangazamakuru.

Ariko uretse guta umutwe, Nkurunziza na Nyamitwe we bumva yuko abategeka u Bubiligi bafite uburenganzira bwo kubuza abantu kuvugira mu bitangazamakuru nta n’impamvu ifatika yanakwemezwa n’inkiko ?

Perezida Petero Nkurunziza

Ubutegetsi mu Burundi rero bugomba kureba neza niba butaziza ubusa u Rwanda n’u Bubiligi, cyane yuko kwikoma ibyo bihugu byombi nta musaruro bya bugezaho !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
Jmv

Umuti wibibazo biri muri Africa nuzava Ku mbunda cyangwa abo basirikari beshyi cyane uvuze nshyuti Patrick !! Umuti uzava mubwubahane buriwese akumvako ibyo ashoboye hari nabandi babishobora kubikora kuko Ibikorwa byiza biva kumana kandi Imana ikorera mubantu si umuntu umwe gusa !!!! Birababaje kumva umuntu umwe yibeshya ko ariwe wenyine ushoboye byose mugihugu bikavamo nipfu zabantu batabarika (Africa ufite ibibazo !!!!)

pattrick

ariko ikintu kimbabaza nubutegetsi bwankurunziza iyaba naripfite ingabo byibura 10,000 nintwaro zihagije maze nkagaba igitero kuri nkurunziza namuhirikana nabamushyigikiye bose nkahorera amaraso yabana babrundi barimo gupfa burimunsi bazira uriya mugome peter ariko imana izayamubaza vuba cyane kandi kagame afite mbaraga zokumuhiraka ariko uwomwanya ntiyawubona kuko arashaka icyateza imbere abanyarwanda kandi ntaninyungu yakura muburundi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira Igihugu yarekuwe

Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira...

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –...

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...