LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23
Publish Date: mardi 7 février 2017
VISITS :4336
By Admin

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo (FARDC) buvuga ko hari abarwanyi ba M23 mu gace k’ishyamba riri hagati y’u Rwanda, Uganda na Congo.

Général Léon Mushile, umukuru w’akarere ka 3 ka gisirikare k’ingabo za Congo (FARDC), mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma yavuze ko abasirikare ba Congo bari mu gikorwa cyo gutabara abari mu ndege za kajugujugu 2 zahanutse byabaye ngombwa ko barwana bikomeye n’abarwanyi ba M23.

Yagize ati : « Nyuma y’aho kajugujugu zacu ebyiri zihanutse twohereje abasirikare mu gace zaguyemo, abarwanyi bayobowe na Général Sultani Makenga, bari bashinze ibirindiro mu gace kari munsi y’ikirunga cya Mikeno, bagiye gufataho ingwate abari mu ndege zahanutse« 

Imirwano yakurikiyeho yaguyemo abantu 7 barimo abari mu ndege 3 n’abarwanyi 4 ba M23. Umwe mu baderevu ba kajugujugu yafashe n’abarwanya ba M23 naho ingabo za Congo zifata umurwanyi wa M23.

Uwo murwanyi wa M23 wafashwe na FARDC yavuze ko Général Sultani Makenga yaba yarakomeretse.

Aya makuru aje nyuma y’aho Ministeri y’ingabo mu Rwanda itangarije ko hari abarwanyi 30 ba M23 bahungiye mu Rwanda nta ntwaro ngo bafite bahunga imirwano na FARDC ariko uretse itangazo rya Ministeri y’ingabo mu Rwanda nta banyamakuru bigeze berekwa abo barwanyi uretse ko Leta y’u Rwanda yavuze ko yaberetse umuryango utabara imbabare Croix Rouge. Aba barwanyi bahungiye mu Rwanda nyuma y’igihe gito izo kajugujugu zihanutse.

Mu gihe FARDC ivuga ko kajugujugu zayo zahanutse ku bw’impanuka hari amakuru akomeje guhwihwiswa avuga ko kajugujugu za FARDC zahanuwe n’ibisasu bya Missile.

IBITEKEREZO
TAMIMU

IVYOVYOSE BITEGWA NUKO KABIRA UBUTEGETSI ATABUREKURA BIVA KURI MANDA ATAREKURA ABANDI NGO BAYOBORE

titi

Ngo uwo musirikare wa M23 wafatiwe kurugamba yababwiye ko makenga yakomeretse, ayiii nyaaaa, ubwo insinzi mwayibonye, mwibuke ko ubushize mwavuze ko mumushaka ari muzima cyangwa yapfuye. nababwira ikiii


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barahungiyeyo kubera ibyaha...

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro...

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...