LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umugambi wa Nkurunziza wo gutsemba abatutsi ushobora kuba ugiye gushyirwa mu bikorwa
Publish Date: samedi 4 juin 2016
VISITS :2957
By Admin

Hamaze iminsi imiryango mpuzamahanga ivuga yuko ubutegetsi bwa Nkurunziza mu Burundi butegura itsemba bwoko ariko ubwo butegetsi bukabihakana.

Kandi ugasanga koko aribyo nta tsembabwoko rishobora kuba muri icyo igihugu kuko ibibazo gifite usanga ari ibya politike kurusha uko byaba bishingiye ku moko kuko abarwanya Nkurunziza bari mu moko yose agize u Burundi.

Ariko uko ibintu bigenda byigaragaza muri icyo gihugu, kimaze umwaka n’amezi abiri mu bwicanyi, usanga n’ibyo bya Jenoside byashoboka kuko ingero zifatika zimaze kwigaragaza.

Habanje rya geragezwa ryo guhirika Nkurunziza ku butegetsi, ubwo butegetsi bugerageza kumvisha abaturage yuko abari ku isonga ry’ababikoze bari abasirikare bahoze mu ngabo za kera. Ibyo bikaba bisobanuye Abatutsi.

Abasaga 20 muri abo basirikare barafashwe barafungwa, abatarafunzwe bakaba bagenda bicwa umwe umwe ku buryo ubaze usanga buri kwezi nibura umuwofisiye w’umutitsi wahoze mu ngabo za kera yicwa.

Ibi ariko abantu bari bamaze kubimenyera cyane yuko iyo benshi muri abo bawofisiye b’Abatutsi bicwaga Nkurunziza yavugaga ijambo ry’akababaro. Nubwo benshi bahamyaga yuko iryo jambo ryabaga ari iryo kujijisha ariko nibura benshi muri ya mitwe ye y’abicanyi nk’Imbonerakure yabifataga muri ubwo buryo bw’uko Perezida atishimira yuko umututsi yishwe.

Ariko ubutumwa Perezida Nkurunziza aherutse gutanga bushobora kuzakurikirwa n’ubwicanyi bushingiye ku moko, aribyo byabindi byaba koko biganisha kuri jenoside.

Nkurunziza aherutse gukorera uruzinduko rw’akazi muri komine Mugamba iri mu ntara ya Bururi. Mu Burundi iyo uvuze Bururi benshi bumva uvuze intara y’Abatutsi, ikaba n’intara y’abategetsi b’Abatutsi bakomeje kwica Abahutu kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge. Muri abo bahutu bishwe hakabamo na se wa Perezida Nkurunziza.

Abaturage bari bake cyane

Muri iki cyumweru rero Nkurunziza ari muri Bururi yahaye abaturage ibyumweru bibiri ngo babe bitandukanyije n’umwanzi ngo bitari ibyo bose azabafata nkabo. Iri jambo Abarundi barifashe nk’uko Nkurunziza yavuze yuko nyuma y’ibyo byumweru bibiri buri Mututsi azafatwa nk’umwanzi kandi igikorerwa abanzi bizwi yuko ari ukwicwa.

Iryo jambo rya Nkurunziza ni ribi cyane. Abamurwanya bakomeje kugerageza kugendera ku murongo wa politike ariko nibadashakisha uko barushaho kuwugumaho, Nkurunziza arabawukuraho abarohe muri Jenoside nk’uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwabikoze hano mu Rwanda.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
mazina

Wapi nta gitangaje yavuze. Hari abandi babuga ku mugaragaro ngo " I will shoot you". Ibyo ngira ngo nibyo bikomeye

PIERRE

INTANDARO Y.URUHARA N.AMASOSO NYAMARA NTABWO BIKWIRIYE KO PEREZIDA AROBANURA ABOYOBORA KUKO ARI UMUBYEYI WABOSE MANA TABARA ABARUNDI

alias

Mana tabara uburundi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida Emmanuel Macron

Ibaruwa ifunguye Visi Perezida wa Ibuka mu Bufaransa yandikiye Perezida...

Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Abanyarwanda basaga 90 bafatiwe mu mukwabu muri Uganda bahita bahambirizwa

Abanyarwanda basaga 90 bafatiwe mu mukwabu muri Uganda bahita...

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ’Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze amashusho–VIDEO

Kitoko yasobanuye byinshi ku ndirimbo ’Thank you Kagame’ yanashyiriye hanze...

U Bufaransa : Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe

U Bufaransa : Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...