LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye
Publish Date: vendredi 19 août 2016
VISITS :3152
By Admin

Kidumu ni umuhanzi w’umurundi unakunzwe hano mu Rwanda no mu karere akaba na mbere yuko u Burundi bujya mu bibazo umwaka ushize yiberaga mu gihugu cya Kenya.

Ubusanzwe yitwa Nimbona Jean Pierre ariko aho amariye kwiyumvamo igihangange mu kuririmba yiyita Kidum Kibido Kibuganizo.

Mu kwezi gutaha ambasade ya Kenya mu Burundi izaba ifite iminsi mikuru ikaba yaranatumiye Kidum Kibuganizo nk’umwe mu bazaba basusurutsa abazaba bari aho.

Hari ababuriye Kidum yuko aramutse aje mu Burundi azicwa ariko uwo mugabo ibyo yabiteye utwatsi avuga yuko adashobora kwicwa kuko we atari umunyapolitike, ngo atunzwe na muzika. Ngo kandi niba mu Burundi bica abitungiwe na muzika ari tayari gupfa ngo kandi azaba yishimiye kugwa mu gihugu cya se na sekuru.

Kidumu ashobora kuba imibare ayikora neza. Ubutegetsi bwa Nkurunziza akarere n’amahanga arabukurikiranye cyane muri buri bugome bukorera abaturage babwo n’ikindi kiremwamuntu kibarizwa ku butaka bw’u Burundi. Ubwo butegetsi buramutse bwishe Kidumu watumiwe na ambasade ya Kenya bwaba bwongeye ibibazo bwari busanzwe bufitanye n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) kandi bwakabaye bwifuza yuko uyu muryango utabukuraho amaboko !

Ariko Kidum agomba kuba ateta mu bikomeye. Niyo yapfa induru zikavuga ntabwo izo nduru zishobora kumuzura ! Yapfa Nkurunziza akikomereza gahunda ze nk’uko byagenze kuri Afsa Mossi, wari Depite w’u Burundi muri EALA, Jaques Bihozagara n’abandi.

Afsa Mossi ( RIP )



Nyakwigendera Bihozagara Jacques

Nubwo Kidumu avuga yuko atari umunyapolitike, bizwi neza yuko abanyapolitike ataribo bonyine bicwa mu Burundi kuko n’abaturage basanzwe bicwa. Kidum we afite umwihariko wo kuba yakwicwa kurusha n’abandi nka Mossi na Bikomagu. Kidumu koko ashobora kuba atari umunyapolitike kuko ubutegetsi bwa Nkurunziza bwaramuhaye ikiraka cyo guhanga no kuririmba indirimbo y’amatora y’ubushije akabyanga kandi yari gukuramo amafaranga.

Kidumu yaraburiwe aranga

Ayo matora Kidumu yanze kwamamaza n’amashyaka yo muri opozisiyo yanze kuyitabira nawe Bujumbura imufata nk’umuntu wa opozisiyo kandi icyo kikaba ari icyaha ubutegetsi bwa Nkurunziza bumaze kuziza benshi. Nta gitangaza rero na Kidum Kibido Kibuganizo akizize aramutse ahisemo kujya mu Burundi muri icyo gitaramo cy’abanyakenya. Na Afisa Mossi yishwe atangiye urugendo rwo kujya muri ambasade ya Tanzania aho yari yasezeranyijwe ubuhungiro !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
Mbonihankuye Claver

Ariko Barundi beza umenga amaraso y'umushingantahe uwo BIHOZAGARA tuzoyagyozwa na Kagame !!!!!! turarengana ariko azoryozwe uwamwishe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nyabugogo : Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo : Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...