LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umuhuzabikorwa wa Loni muri Centrafurika arashima RWAFPU-1 kubera gucunga neza umutekano mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu
Publish Date: vendredi 16 décembre 2016
VISITS :664
By Admin

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego zikorera mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrika MONUSCA, Brig Gen Moumouni Zankaro yavuze ashima uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU-1 bagize mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu birori biherutse kuba muri iki gihugu ubwo bizihizaga umunsi w’ubwigenge ndetse n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu kazi kabo.

Mu ijambo yavuze ashima abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, Gen Zankaro yagize ati :”Gukora neza gutya ntibipfa kwizana, biva mu gutegura neza, kwitoza, gukora cyane ariko cyane cyane kwitanga ku buyobozi bw’umutwe no kuri buri wese uwugize.”

Igihugu cya Centrafurika kizihiza isabukuru y’ubwigenge byacyo buri taliki ya mbere Ukuboza mu munsi mukuru uhuza abaturage mu gihugu hose n’abayobozi babo bishimira ubwigenge babonye.

Isabukuru yabaye uyu mwaka rero yasanze RWA-FPU1 nk’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda ari wo uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCA) muri iki gihugu, yarateguye kubungabunga umutekano mbere yayo, mu munsi mukuru nyir’izina ndetse n’ibikorwa byawuherekeje kugeza birangiye mu mutekano usesuye.

Aha Gen. Zankaro mu butumwa yandikiye RWA-FPU1 akaba yagize ati :”Ndashima akazi gakomeye kakozwe, ubwitange n’ubushake byagaragajwe na RWA-FPU1 byanatumye umunsi w’ubwigenge bw’igihugu turimo gufasha uba nta makemwa ku mutekano.”

Abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrique.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro...

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda...

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...