LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umukandida Perezida muri Uganda ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania
Publish Date: vendredi 12 février 2016
VISITS :2889
By Admin

Umwe mu bakandida Perezida muri Uganda, Amama Mbabazi, ariyama Abanyarwanda n’Abatanzania kutazahirahira bakajya muri Uganda guha amajwi Perezida Yoweri Museveni.

Amatora muri Uganda azaba tariki 18 z’uku kwezi aho Perezida Museveni azaba ahanganye n’abandi bakandida barindwi ariko ababoneka bafite imbaraga zo guhangana na Museveni bakaba Kizza Besigye wa FDC na Amama Mbabazi wiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Mbabazi, wigeze kuba Minisitiri w’intebe muri ubu butegetsi bwa Museveni, ntabwo yavuze aho yakuye amakuru yuko Abanyarwanda n’Abatanzania bashobora kujya muri Uganda guha amajwi Museveni ariko ejo yabwiye abanyamakuru mu karere ka Gulu yuko ari akamenyero abantu kuva muri ibyo bihugu byombi baza bagatora, ahamagarira abayoboke be kuba maso.

Mu cyumweru gishize na none Mbabazi yarashakuje cyane avuga ku bijyanye n’indege ya Ethiopia airlines yakodeshejwe na komisiyo y’amatora muri Uganda ngo izane impapuro z’amatora kuva muri Afurika y’Epfo.

Iyo ndege yatinze kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, Mbabazi akavuga yuko ngo yabanje kunyura i Kanombe ngo zimwe muri izo mpapuro z’itora zigapakirwa mu ikamyo ngo zitwarwa muri Uganda kuzibira amajwi Museveni.

Amama Mbabazi

Hano mu Rwanda bahakanye yuko iyo ndege yigeze igera ku kibuga cy’indege cya Kanombe, Mbabazi nawe ntiyigeze atanga gihamya nk’uko nta n’ibifatika yagaragaje yuko koko haba hari abantu biteguye kuzava mu Rwanda cyangwa Tanzania kuzajya guha amajwi Perezida Museveni muri ayo matora yo mu cyumweru gitaha !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
itonde

Eh, ko mbona uyu mu type atekereza nka RUKOKOMA. Ese baba bafitanye isano cyangwa batekereza kimwe. Ndumiwe kabisa. Abanyarwanda, we are very busy with what concerning us in our families and Country development. Kujya gutora mzee Museveni. Nareke kwanduranya, agaragaze icyo azamarira abagande, naho ubundi ari kwivuna. Itonde


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nyabugogo : Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Nyabugogo : Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...