LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umunyarwanda yaguye mu mpanuka ya Bisi, Kigali- Kampala
Publish Date: samedi 3 septembre 2016
VISITS :1580
By Admin

Igipolisi cya Uganda kiravuga ko abantu babiri byamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka ya bisi yavaga mu Rwanda yerekeza muri Uganda.

Polisi ivuga ko uretse aba bantu bapfuye, abandi benshi bakomeretse mu buryo bukomeye kuri uyu wa gatanu.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Jandira, ku muhanda uhuza Masaka na Kampala.

Umuyobozi ushinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka gace, yavuze ko impanuka ya Jaguar ifite pulake UAU 040T, yataye umuhanda igeze mu ikorosi, ibirinduka mu nsi y’umuhanda.

Mr Fabian Betubiza yagize ati “Iyi mpanuka yatewe n’umupine waturitse bisi ita umuhanda, gusa iperereza rigaragaza ko yirukaga cyane.”

Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu gipolisi cy’u Rwanda, CSP Emmanuel Kabanda, yabwiye Izubarirashe.rw ko Umunyarwanda witwa Peter yagerageje gusimbuka anyuze mu kirahuri ahita apfa.

Abakomeretse bahise bajywana mu bitaro bya Mulago muri Uganda, nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibivuga.

Indi mpanuka nayo yabereye muri aka gace, Polisi ivuga ko umuntu umwe yahasize ubuzima.

Umuhanda Masaka-Kampala, uri mu mihanda imaze gutwara ubuzima bw’abatari bake muri iki gihugu, nk’uko polisi ya Uganda ibyemeza.

IBITEKEREZO
Anatolia Umubyeyi

Aliko Kidamage ! Bazabizilikane wenda nk'abantu b'abagore !!!Ilinganiza muvandimwe.

Kidamage

My opinion : muhe mugerageza gushyiraho ifoto ijyanye n'inkuru niba mutabashije kuyibona mujye mwandika hasi yayo ngo( simulation) it is more professional ! Niko abandi babigenza : nko kuri iyi nkuru muravuga ko imodoka yapfumutse ipine ibirinduka munsi y'umuhanda ! Iyi modoka iri ku ifoto ntabwo yabirindutse ahubwo yagonganye cg yagonze indi modoka, umukingo se cg ikindi kintu. Iyo ibirinduka iba yangiritse no mu mbavu ndetse no hejuru. ubutaha muzabizirikane nk'abantu b'abagabo. Murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –...

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Kurwanya ruswa : Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Kurwanya ruswa : Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Nyarugenge : Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge

Nyarugenge : Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...