LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umunyarwanda yaguye mu gico aricwa muri Sudani y’Epfo
Publish Date: jeudi 26 novembre 2015
VISITS :1679
By Admin

Polisi ya Uganda yemeje ko hari Umunyarwanda wiciwe mu bantu bishwe n’abantu bitwaje intwaro muri Sudani y’Epfo.

Ku wa kane abantu bitwaje intwaro, bagabye igitero kuri bisi yavaga i Juba yerekeza muri Uganda, bicamo abantu barindwi abandi 17 barakomereka.

Mu bantu bamaze kumenyekana ko bishwe, harimo ngo umunyarwanda witwa Omar Ssekabanja.

Gusa Polisi y’u Rwanda iravuga ko ikomeje kumenya neza iby’aya makuru.

Umuvugizi wa Polisi CSP Twahirwa Celestin yagize ati “Kugeza ubu ayo makuru ntabwo turayamenya ariko tugiye kuyakurikirana.”

Naho umuvugizi w’igipolisi cya Uganda Fred Enanga, we yavuze ko mu bantu bamaze kumenyekana bapfuye, barimo uwitwa Genesi Kalite wo muri Ethiopia, Mohammed Ahmed muri Eritrea, Omar Ssekabanja wo mu Rwanda na Dak wo muri Sudan y’Epfo.

Abandi bantu batatu bapfuye, imirambo yabo iracyari mu bitaro bya Juba Teaching hospital biherereye i Juba, gusa ntiharamenyekana ubwenegihugu bwabo.

Enanga yavuze ko abantu 17 bakomeretse bikomeye muri iki gitero, abandi baburirwa irengero. Ni mu gico bagabweho n’abantu bitwaje intwaro.

Kugeza ubu abagabye igitero birakekwa ko ari abo mu mutwe (SSPLA), nk’uko ikinyamakuru new vision kibivuga.

Kugeza ubu kandi ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, buravuga ko iki gitero cyakozwe n’abo mu mutwe wa Rieck Marchar umurwanya, gusa uyu muyobozi na we akaba yabihakanye avuga ko abasirikare be atari bo bishe aba basivile.

Izuba rirashe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa...

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...