LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umuyobozi w’Intara yatunguwe no kwirukanwa na Perezida Magufuli atabizi
Publish Date: mardi 12 avril 2016
VISITS :2644
By Admin

Umuyobozi w’Intara ya Shinyaga muri Tanzania, yatunguwe mu buryo bukomeye no kumva abwirwa ko yirukanwe na Perezida Magufuli, mu gihe yari yibereye mu biro.

Anne Kilang Malecela, yatunguwe no guhamagarwa n’itangazamakuru, abazwa uko yakiriwe kuba yirukanwe.

Gusa we mu gusubiza, yavuze ko atazi ayo makuru, gusa nyuma yaje kugwa mu kantu yumvise ko koko Perezida John Joseph Pombe Magufuli yamaze kumwirukana, atamaze ukwezi kumwe arahiye.

Ubwo umunyamakuru wa The Citizen yahamagaraga uyu muyobozi ngo amenye impamvu yirukanwe, Anne yagize ati “Ninde wabahaye ayo makuru ?

The citizen : “Byatangajwe na Perezida Magufuli.”

Anne : “Yahamagaje inama n’abanyamakuru ?”

The Citizen : “Yabitangarije mu biro bye ubwo yakiraga raporo ivuga kuri ruswa.”

Anne : “Niba ari uko bimeze, ni mwe ba mbere mumpaye ayo makuru ! Ntacyo ubwo twavugana, murakoze !

Uyu muyobozi wahoze ari n’umudepite muri Tanzania, yemejwe na Perezida Magufuli tariki ya 13 Werurwe uyu mwaka, arahira kimwe n’abandi bayobozi b’Intara 25 tariki ya 15 Werurwe.

Imvo n’imvano yo kwirukana uyu muyobozi, bije nyuma y’aho Perezida Magufuli, aboneye muri bimwe mu binyamakuru, bivuga ko uyu muyobozi yatangaje ko mu ntara ye nta bakozi ba baringa bahari.

Ibi byatumye Perezida Magufuli ubwe atungurwa n’ibyo uyu muyobozi yavuze, byaje no gutuma yohereza itsinda rikurikirana iki kibazo.

Magufuli yagize ati “Natunguwe no kumva uyu muyobozi avuga ko nta bakozi ba baringa bari mu Ntara ye, byari ukubeshya, itsinda nohereje ryasanze hari abantu ba baringa 45, bateje igihombo kingana n’amashilingi miliyoni 339.”

Magufuli yavuze ko yibajije impamvu nta muntu muri aba wahanwe.

Yavuze ko yicujije impamvu yashyizeho uyu muyobozi, gusa yemeje ko azamushakira akandi kazi.

Perezida Magufuli aravuga ko hari abantu barenga ibihumbi 4 bahembwa mu gihe nta kazi bakora, ibi bikaba bibangamiye ubukungu bwa Tanzania.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
’Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

’Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u...

Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi kenshi kurusha ibindi

Uko mu bihugu bigize EAC Uganda n’u Burundi byahinduranyije ubutegetsi...

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo icyuho

CNLG yashimye intambwe yatewe na Papa Francis mu mbabazi yasabye zikirimo...

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe