LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi
Publish Date: dimanche 25 décembre 2016
VISITS :3270
By Admin

Ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda gicungwa na leta nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri ushize gikoze inkuru ishushanyije igaragaza Perezida Kagame yabaye umupadiri Papa Fransisiko amupfukamye imbere amusaba imbabazi kubwa Jenoside yo mu 1994, ibintu byafashwe nk’ipfobya rya Jenoside bitewe n’uburyo byakozwemo, cyasabiye imbabazi aya makosa cyakoze.

Kuri icyo gishushanyo (Cartoon) papa anasabira imbabazi kuba Gen kayumba Nyamwasa yari agiye kwicwa, mu gihe uyu kayumba yakunze gushinja leta y’u Rwanda kuba yarashatse kumuhitana mu 2010 imusanze muri Afurika y’Epfo aho yahungiye. Mugihe Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana aya makuru ivuga ko ari ibinyoma by’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ibi rero byafashwe n’abatari bacye nko gushaka gusebya perezida w’u Rwanda wari uherutse gutangaza kuwa gatatu w’icyumweru cyashize ko papa yasabira imbabazi ibikorwa bya Kiliziya Gatorika bituma ifatwa nk’iyagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yolande Makolo

Nyuma y’iyi nkuru ishushanyije isebanya yafashwe nko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi muri perezidansi y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter akaba yaragize ati : “cartoon y’uyu munsi muri New Vision irenze no kuba ibishye. Gukinira kuri jenoside ntibisekeje. Ni uguhakana. Ntabwo byemewe”.



Robert Kabushenga, chief executive Newvision

Ubwo hahise hakurikiraho izindi tweets nyinshi ziva mu Rwanda zamagana ibyo iki kinyamakuru cyari kimaze gukora bias nk’iby’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kitwa Charlie Hebdo cyanagabweho ibitero kizizwa inkuru nk’izi. Amakuru ava muri The New Vision ariko avuga ko umuyobozi w’iki kinyamakuru ubwe yihamagariye perezida kagame akamusaba imbabazi kubw’iyi cartoon, mu gihe Umwanditsi mukuru avuga ko iyo cartoon yahise ivanwa muri iki kinyamakuru nk’uko tubikesha The Insider.

Kuva jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yarangira, Kiliziya Gatorika yakunze gushinjwa kuyigiramo uruhare, ndetse bamwe mu bapadiri bayo bijandika mu bwicanyi ku mugaragaro. Za kiliziya zitari nke zagiye zicirwamo abantu babaga bazihungiyemo bizeye ko nta wabasanga mu nzu y’Imana ngo abakoreho, ariko bakajya bisanga batangwa n’abapadiri ngo bicwe.

Kiliziya Gatorika mu Rwanda iherutse kubisabira imbabazi mu izina ry’abakirisitu bayo bakoze jenoside, ariko guverinoma y’u Rwanda isanga bidahagije, ari nayo mpamvu yasabye ko umuyobozi wa Kiliziya gatorika ku isi, Papa, nawe yasabira imbabazi ibyakozwe na kiliziya abereye umushumba nk’uko yabigenje muri Ireland isaba imbabazi mu izina ry’abapadiri bayo bashinjwaga guhohotera abana babasambanya.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

IBITEKEREZO
Ruhago

YASABYE IMBABAZI KO ATAZONGERA ARIKO IYO ATEKEREZA MBERE YO KWANDIKA INKURU KUKO AKARENZUMUNWA. NTIKAGARUKA !WENDA YASABYE IMBABAZI NGO BATAZAMUREGA GUSA.?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali - Polisi

Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali -...

Kigali : Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Kigali : Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda

Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

NEW POSTS
Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...