LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umuyobozi wa Polisi ya MINUSCA yasabye abapolisi b’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo
Publish Date: mardi 1er novembre 2016
VISITS :521
By Admin

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi iri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafurika (MONUSCA), Gen. Roland Zamora yahamagariye imitwe ibiri y’abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa gutera intambwe irushijeho besa imihigo nk’abo basimbuye.

Gen. Zamora yabahaye ubu butumwa ku italiki 30 Ukwakira igihe yahaga ikaze abapolisi b’u Rwanda 280 bagize imitwe ibiri ariyo Rwanda Formed Police Unit Two (RWAFPU2) na Protection Support Unit Two (PSU2), basimbuye bagenzi babo bangana nabo, mu minsi ishize.

Yakiriwe mu nkambi yabo n’umuyobozi w’umutwe wa PSU , Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga.

Ashimagiza uruhare, indangagaciro n’ubunyamwuga bw’abapolisi n’ingabo b’u Rwanda mu kugarura ituze, amahoro n’umutekano muri iki gihugu, uyu muyobozi w’agateganyo wa Polisi muri MINUSCA yagize ati :” Iyi myitwarire iduha isura y’insinzi, kandi igaragaza ubushake bw’u Rwanda ku mutekano mpuzamahanga.”

Gen. Zamora yagize ati :” Iki ni igihugu gifite ubunararibonye kandi gikomeje kubugira ku makimbirane, mugomba guhora muri maso kandi mwiteguye kurinda abaturage ba Centrafurika ndetse namwe ubwanyu ; mugomba kuba mwumva ibijyanye n’ubutumwa murimo ndetse n’aho murimo kubukorera.”

Yavuze ko imwe mu mbogamizi MINUSCA yahuye na yo , ari imyitwarire mibi ya bamwe mu bari mu butumwa bw’amahoro bagaragaweho n’ibyaha bifitanye isano n’ubusambanyi, ariko avuga ko bitaranzwe mu banyarwanda kuko bakomeje kubigendera kure.

Yarangije agira ati :” Muri hano ku neza y’abaturage ; abaturage ba Centrafurika, Loni n’igihugu cyanyu babategerejeho byinshi, abo mwasimbuye babaye intangarugero , bikaba ari na byo twiteze ko muzubakiraho icyazanira ineza abatuye iki gihugu cya Centrafurika.”

ACP Rugwizangoga yagaragaje kandi asobanura ubushake bafite mu kurangiza inshingano zabo yongeraho ko, gushyira imbere akazi kabo, imyitwarire myiza no gukorera hamwe biri mu byo bahawe nk’impamba mu mahugurwa babonye mbere y’ubu butumwa.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame arakirwa kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, abaturage babaze ibibazo

Perezida Kagame arakirwa kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, abaturage...

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

“Simbuze aho kujya nyuma y’ iyi business ” Perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...