LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Urubanza Mbabazi aregamo Perezida Museveni ruratangira uyu munsi
Publish Date: lundi 7 mars 2016
VISITS :928
By Admin

Urubanza uwari kandida Perezida mu matora y’ubushize muri Uganda ruratangira I Kampala uyu munsi tariki 7/3/2016.

Uwo mukandida, John Patrick Amama Mbabazi, yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga arusaba yuko rwasesa ibyavuye mu matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ngo kuko amatora yakozwe mu buryo bw’uburiganya, ngo na Yoweri Kaguta Museveni akibirwa amajwi !

Urukiko rw’ikirenga rwatumiye abarebwa bose n’urwo rubanza, runabihanabgiriza yuko hatazagira usiba. Abo barimo abahagarariye ubunyamabanga b’ukuru bwa NRM, Museveni yari abereye kandida Perezida, ababuranira Mbabazi kimwe n’ababuranira Perezida Museveni.

Uretse Amama Mbabazi undi mukandida muri ayo matora ya Perezida wa Repubulika, Kiiza Besigye, nawe nyuma y’aho ibyavuye mu matora bitangarijwe yavuze yuko azatanga ikirego ngo urukiko rutangaze yuko Museveni atigeze atsinda amatora, ariko iminsi irindwi iteganywa n’amategeko irangira icyo kirego ataragishyikiriza urukiko.

Nyuma y’amatora ya 2011 Besigye yatwaye ikirego mu rukiko rw’ikirenga avuga yuko Museveni atari yatsindiye umwanya wa Perezida wa Repubulika ngo ahubwo yari yibiwe amajwi. Yasabaga urukiko yuko rutegeka yuko Museveni ari ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu buryo butemewe n’amategeko, bityo amatora agasubirwamo. Urukiko rwaburanishije urwo rubanza Besigye aratsindwa.

Mbabazi na Museveni

Nk’uko byatangajwe na komisiyo y’amatora muri Uganda, muri ayo matora y’ubushize Museveni yabonye amajwi 5,971,872 (60.6 %), Besigye abona amajwi 3,508,687 (35.6) naho Mbabazi abona 136, 519 (1.39 %). Abandi bakandida bane bahataniye uwo mwanya ntawigeze amajwi angana na 1 %.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –...

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Kurwanya ruswa : Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Kurwanya ruswa : Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Nyarugenge : Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge

Nyarugenge : Abaturage basabwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...