LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Urukiko rw’ikirenga rwemeje yuko ibyo Mbabazi arega Museveni bifite ishingiro
Publish Date: mercredi 9 mars 2016
VISITS :1289
By Admin

Kuwa mber tariki 07/03/2016 urukiko rwikirenga muri Uganda rwaratenye rwemeza yuko ibyo Amama Mbabazi arega Perezida Museveni na Komisiyo y’Amatora bifite ishingiro, bityo urubanza rukaba rugiye kuburanishwa mu mizi muri uku kwezi guhera uyu munsi.

Kuri iyo tariki ya karindwi nibwo abacamanza muri urwo rukiko rukuru bari batumiye impande zose zirebwa n’icyo kirego Mbabazi aregamo Museveni, ngo barebe niba urubanza rufite ishingiro n’imigendekere yarwo. Mu cyongereza ibyo byitwa Pre-hearing conference.

Abari batumiwe muri iyo pre-hearing harimo ababuranira John Patrick Amama Mbabazi watanze ikirego, Ababuranira Museveni uregwa kimwe na komisiyo y’Amatora ifatwa nk’umufatanyacyaha mu kwiba amajwi. Abandi ni abavoka ba NRM, ishyaka ryatanzeho Museveni kuribera kandida Perezida kimwe n’umushinjacyaha mukuru.

Gen. Mbabazi, wahoze ari umuntu wahafi ya Museveni, mu kirego cye asaba urukiko kwanzura yuko Museveni yatangajwe ko yatsinze amatora kandi ntayo yatsinze ko ahubwo habayeho ubujura bw’amajwi kandi yuko Komisiyo y’amatora yishe amategeko agenga amatora, bityo Museveni akamburwa iyo ntsinzi !

Muri ayo matora ya Perezida wa Repubulika muri Uganda hari abakandida barindwi bahataniraga uwo mwanya ariko batatu bakaba aribo bahabwaga amahirwe menshi. Abo ni Museveni w’ishyaka NRM, Kiiza Besigye wa FDC na Amama Mbabazi wiyamamazaga nk’umukandida wigenga.

Nyuma y’ayo matora EC yatangaje yuko Museveni ariwe watsinze ku majwi 5,971,872 (60.6) akurikiwe na Besigye wabonye amajwi 3,508,687 (35.6 %), Mbabazi abona amajwi 136,519 (1.39 ). Abandi bakandida kuri uwo mwanya nta n’umwe wagejeje amajwi angana na 1 %.

Amategeko muri Uganda ateganya yuko umukandida utemera ibyavuye mu matora atanga ikirego bitarenze iminsi irindwi nyuma y’itangazwa ry’amajwi. Ibi Mbabazi yashoboye kubikora ariko Besigye wabonye amajwi agaragara ntibyamushobokera.
Urwo rubanza urukiko rwemeye kwakira rwatangiye kandi rukurikiranywe n’abantu benshi cyane natwe tukazagenda dukomeza kurubagezaho.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...