LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura
Publish Date: mardi 6 septembre 2016
VISITS :1009
By Admin

Visi Perezida muri Tanzania, Samiah Suluhu Hassan, arahakana yuko Perezida John Pombe Magufuli yaba yaramusabye kwegura.

Kuva ejo kugeza uyu munsi mu mbuga nkoranyambaga ( social media) zo muri icyo gihugu hakomeje gukwirakwizwa amakuru yuko Samiah yasabwe kwegura kuri uwo mwanya wa Visi Perezida

Itangazo ryasohowe uyu munsi n’ibiro Visi Perezida (VPO) rigatangwa mu bitangazamakuru byose muri Dar es Saam, Visi Perezida Samiah Suluhu Hassan nta muntu wigeze amusaba kwegura kandi azakomeza kunganira Perezida Magufuli mu gukorera neza abaturage ( in serving wananchi).

Iryo tangazo rigasoza rivuga yuko abakwirakwije ayo makuru mahimbano baribagamije kubiba umwuka mubi mu baturage, rigasaba abo baturage yuko bakomeza kwima amatwi abantu nk’abo.

Magufuli amaze gutangazwa yuko ariwe uziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ku itike ya CCM, yahise ahitamo Samiah Mwinyi kuzafatanya kwiyamamaza batsinda akamubera Visi Perezida.

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye muri Tanzania ariko bakubwira yuko uwo mutegarugore batamubonamo ubushobozi bwo kuba yagendera ku muvuduko wa Magufuli mu gushaka yuko ibintu byahinduka vuba vuba bijya aheza !

Perezida Magufuli ntabwo akunze kujya mu nzinduko hanze y’igihugu, ahubwo akoherezayo Visi Perezida Samiah Suluhu Hassan. Abapinga uwo mutegerugori bakavuga yuko ako kazi ko kujya aho Perezida Magufuli yanze kujya ariko konyine ahoboye !

Samiah Suluhu Hassan

Muri Tanzania bizwi kuva kera yuko iyo Perezida ashatse gukura umuntu ku mwanya w’ubuyobozi yari afite, amugira inama yo gutangaza yuko yeguye ariko mu by’ukuri yirukanywe ! Kuva Tanzania yabaho nibwo bwa mbere yarigize Visi Perezida w’umugore.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Burundi : Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika...

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi icyizere kirahari

Abatavuga rumwe mu Burundi bazahurira Arusha muri iki cyumweru kandi...

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa...

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

Ubutegetsi mu Burundi ntibubona impamvu yo gushyikirana n’ababurwanya

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...