LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Wari Uzi Ihuriro mpuzamahanga ry’Igiswahili -CHAUKIDU.
Publish Date: jeudi 22 décembre 2016
VISITS :390
By Admin

Profesa Malonga Pacifique, uzwi ku maradiyo na televiziyo mu Rwanda nka Mwalimu w’igiswahili ati kutiga ngo umenye igiswahili muri iki gihe nikunyagwa zigahera.

Uyu mugabo Malonga naganiriye nawe ejo avuye mu nama ya CHAUKIDU Nairobi ansubiza muri aya magambo :

Daniel : Tubwire neza inama uvuyemo.

Profesa Malonga : Mvuye mu nama I Nairobi ya CHAUKIDU, bivuze ihuriro mpuzampanga ry’igiswahili twita “Chama Cha Ukuzaji Wa Kiswahili Duniani” rigizwe n’abanyamuryango batandukanye bava mu bihugu n’imigabane yose, bagamije guteza imbere ururimi rw’igiswahili mu gihugu bakomokamo, akarere, umugabane n’isi yose. Afurika, Amerika, Asia, Uburayi na Ostraliya.

Daniel : niki mugamije na gahunda yanyu iteye ite ? Amikoro muyavanahe ?

Profesa Malonga : Amikoro ?

Iyo umuntu ari muzima, afite umutwe ukora neza, afite ubushake ibintu byose birashoboka kuko mu giswahili bavuga bati : Kwenye nia hapakosi njia” cyangwa mucyongereza “Where there is a will there is a way”. Ahari umwete n’ubushake amata araboneka kuko umuntu akama izo aragiye nkuko bavuga mu Kinyarwanda.

Nubwo gahunda yacu itariyo gukama izo turagiye, icyo dushaka nuguteza imbere ururimi rw’igiswahili ku mpande zose z’isi ariko cyane cyane umuntu atangiriye mu gihugu cye. Jyewe rero natangiriye mu Rwanda nk’igihugu cyanjye.

Daniel : Ni ubuhe buryo ukoresha muri gahunda yawe ?

Profesa Malonga : Gahunda yo guteza imbere mu Rwanda nayitangiye aho U Rwanda rwinjiriye muri EAC cyangwa umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba nkaba narabonaga ari byiza kandi ari ngombwa ko abanyarwanda barushaho kumenyana, gusabana guhahirana no kurushaho kwisanzura haba mu bucuruzi, kwiga n’ibindi byinshi no gukura inyungu muri uyu muryango.

Aha rero natangiye gukangurira abanyarwanda, inyungu zo kumenya Igiswahili, ntangira kwigisha amasomo y’ibanze kuri Radio Rwanda na Televisiyo y’ U Rwanda n’ayandi maradiyo nka VOA n’ayandi. Nakomeje nkora za CD na DVD z’igiswahili, Kwandika ibitabo nkikitwa “Three In One : Ikinyarwanda, Kiswahili n’Icyongereza” na “Jifunze Kiswahili kwa Raha”

Ndetse niyemeza gusura uturere twose n’amashuli mbereka inyungu zo kumenya Igiswahili

Daniel : urabona akazi wiyemeje gatera imbere – ugejeje he ?

Profesa Malonga : Mu gihe natangiraga abantu bake barabyumvaga ariko ubu hafi y’abanyarwanda bose nkurikije abo tuganira bifuza kwiga no kumenya igiswahili.

Mbere bumvaga ari ururimi rw’abajura n’abayisilamu ariko ubu barabizi neza ko ari ingirakamaro kandi ari ururimi rworoshye kwiga, rwiza kandi rwafasha abantu kwiteza imbere mu bucuruzi, ubuvuzi, kwiga n’imigenderanire muri rusange mu karere n’ahandi.

Ndishimira cyane ko Leta Y’U Rwanda, inama y’aba minisitiri yarwemeje nk’ururimi rwa kane mu Rwanda. Aha rero barebye kure, bafashe icyemezo cyiza cyane kizafasha Abanyarwanda.

Ndizera ko mu minsi ya vuba nibijya mu bikorwa bizarushaho kuba byiza no kugaragarira rubanda kandi icyo abanyarwanda biyemeje baragikora. Ndashima cyane cyane Perezida Paul KAGAME dore ndetse ko avuga Igiswahili neza iyo ari za EAC nka Tanzania na Kenya. Uwiteka amuhe ubuzima bwiza akomeze kutuyobora kuko ni nka Mose cyangwa Mussa wo muri Biblia.

Daniel : Urifuza kubwira iki abasomyi b’iki kinyamakuru !

Profesa Malonga : Nibige bamenye Igiswahili, kizabafasha muri byinshi basome ibitabo bya Malonga n’ibindi bizabafasha ! Ngire nti : “Iga Igiswahili ku nyungu zawe n’urubyaro rwawe Kandi Gufasha no gukorera abantu bitanga ingororano niyo haba nyuma yo gupfa iraza.

Daniel : Urakoze Profesa Malonga.

IBITEKEREZO
Enocky Rukizangabo

Nshimye cyane kureba kure kwa Profesa Malonga ; muheruka kera kuri Collège advantiste de KIVOGA/BURUNDi ; sinzi ko we yashobora kunyibuka. Nkaba musaba gusa, ko yaduha E-mail adress ye, na téléphone ze (niba bitamubangamiye), kugirango tujye tumuvugisha, cyane cyane nk'igihe dukeneye gusobanuza amagambo akomeye. Rwose kugiti cyanjye ndabimusabye. Nkeneye ibitabo na CD ze z'igiswahili. Nubwo ururimi w'igiswahili bavuga ko rworoshye, ariko kandi rurimo n' inshoberamahanga, kuburyo umuntu yavuga ikintu, ukumva amajambo yose, ntumenye icyo yashatse kuvuga. Tanzania narahanyuze muminsi mike, ariko sinahatinze ; nizeraga ko igiswahili cya CONGO na Bujumbura narinzi, nakihakoresha ; ariko mpageze, niyemeje kuba ikiragi. Maze mpitamo kujya niyicarira iruhande rw'abatanzania, aho bita <<KARIAKOO>> (abo bita WAZARAMU ba Puani) nkunva uko BADODA (ndabyita kudoda), ariko babaga bariho bavuga// baganira ; nuko nkanezezwa nibyo ntumvise. Nifuzaga kuba naguma muricyo guhugu, ariko inshingano zanjye ntizabinyemereraga, nuko ndashogoshera nsubira mugihugu nabagamo. Ubu ntuye mubihugu by'abazungu, kandi nabonye bakunda igiswahili ; cyane cyane muriyi minsi yo gufungura imipaka k'ubucuruzi hagati ya EEC na ACP. Noneho rero, na V W irashaka ikicaro iwacu mu Rwanda, izaba ifite market ya East Africa yose, murunva rero ko bakeneye ururimi rwatuma baganira n'abatuye izontara ; nubwo hari n'izindi bashobora gukoresha.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gambia : Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Gambia : Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi...

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku butaka bwa Congo

M23 yubuye imirwano muri Congo, abarwanyi bagera kuri 200 binjiye ku...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...