LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda
Publish Date: lundi 7 août 2017
VISITS :891
By Admin

Uwiragiye Emmerance, umubyeyi mu myaka ibiri ishize wavuze ko aziyahura u Rwanda nirutayoborwa na Perezida Paul Kagame nyuma y’umwaka wa 2017, ubu ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko Kagame atorewe kongera kuyobora u Rwanda.

Uwiragiye ni umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Cyivugiza, Akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze.

Inkuru y’uwo mubyeyi yumvikanye ku wa 17 Werurwe 2015, icyo gihe Abanyarwanda benshi by’umwihariko abanyuzwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame impungenge zari zose ko batazongera kumubona abayobora ; ibintu bahuzaga no kuba manda ebyiri yari yemerewe zari kurangira mu mwaka wa 2017.

Uwiragiye na bagenzi be mu Murenge wa Muko batumye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka wari wabasuye, kubasabira Perezida Kagame kubemerera gukomeza kubayobora binyuze mu guha umugisha ivugura ry’Itegeko Nshinga ; ibintu baje kwemeza mu mpera za 2015.

Impamvu nyamukuru Uwiragiye yavugaga ko ashaka gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame ni imiyoborere ye myiza no kuba azi kubana neza n’amahanga ; abintu yahuzaga no kuba umwana we w’imfura yaravuwe ku buntu indwara y’ibibari n’inzobere z’abaganga zari zaraje mu Rwanda ku ngunga ya Perezida Kagame.

Icyo gihe Uwiragiye yagize ati “…Impamvu mpagaze hano ni ibyishimo byinshi ariko bayobozi nkaba ndi kubatuma kuri Perezida wacu Kagame, ku ruhande rwanjye ibyo mushimira ni uko abana neza ; afite inshuti nyinshi hirya no hino zidufitiye akamaro… abagore bo mu Muko nanjye ubwanjye turabizi, twiteguye kumutora ijana ku ijana, none rwose Itegeko Nshinga baridusubiriremo, turamutse tudatoye Perezida wacu Paul Kagame ahubwo no kwiyahura na kwiyahura !”

Mu kiganiro Uwiragiye yahaye Ikinyamakuru www.izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2017, yavuze ko yanejejwe no kubona Itegeko Nshinga rivugururwa maze Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, gusa ngo ibyishimo byabaye agahebuzo nyuma yo kumenya ko ku buryo bw’agateganyo Kagame ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Ntiwareba mfite ibyishimo birenze urugero ; nkimara kumva ko muzehe wacu [Perezida Kagame] yatsinze naricaye hamwe n’umuryango wanjye maze mu bushobozi bwacu bukeya turihemba twishimira iyo ntsinzi, ubu ndi kumva maze kwiyongeraho ibiro bitatu kuko tugiye gukomezanya na Kagame indi myaka irindwi.”

Yungamo ati “Nk’uko cya gihe nari nabibwiye minisitiri Kaboneka, nari kwiyahura iyo tudakomeza kuyoborwa na muzehe Kagame, rwose kuri uriya wa Gatanu mba narigiye nkiroha mu Mugezi wa Mukungwa cyane ko nturanye nawo.”

Uwiragiye avuga ko yiteguye gufasha Perezida Kagame kwesa imihigo itandukanye afitiye Abanyarwanda muri iyi myaka irindwi iri imbere, ati ‘Nta cyiza nko kuyoborwa n’umuntu twe abaturage twibonamo, rwose niteguye gukomeza gukorana nawe iterambere ry’igihugu cyacu rikihuta.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ko ku buryo bw’agateganyo Paul Kagame ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 98.63%.


Uwiragiye mu mwaka wa 2015 ubwo yavugaga ko aziyahura u Rwanda nirudakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame (Ifoto/Regis Umurengezi)

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos atazitabira

Angola : Bwa mbere kuva mu 1979 hagiye kuba amatora Perezida Dos Santos...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...