LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda
Publish Date: jeudi 1er septembre 2016
VISITS :1070
By Admin

Hari ibintu bitanu igihugu cya Uganda gihuriyeho n’ikirwa cya Zanzibar muri Tanzania, ariko ubutegetsi muri Zanzibar bugomba kwirinda inzira Uganda yiyemeje ku kibazo cya gatanu kuko iyo nzira yagwa nabi cyane icyo kirwa.

Icyambere n’uko ibyo bihugu byombi muri uyu mwaka byakoze amatora ya Perezida wa Repubulika nay’abadepite, icya kabiri n’uko ayo matora yakozwe mu mwuka utari mwizanaho icyagatatu kikaba yuko abaperezida bari basanzwe ku butegetsi muri ibyo bihugu byombi aribo batangajwe na komisiyo y’amatora yuko aribo batsinze amatora.

Icya kane n’uko haba muri Uganda cyangwa muri Zanzibar abakandida bari bahanganye cyane n’abo mu mashyaka ari ku butegetsi banze kwemera ibyavuye mu matora bavuga yuko aribo bari batsindiye umwanya wa Perezida, naho icya gatanu kikaba yuko abo bakandida bombi ubu bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bashinwa ibyaha bigendanye no kubiba umwuka mubi mu gihugu kimwe no kwigomeka ku butegetsi !

Nyuma y’amatora yabaye mu kwa kabiri uyu mwaka muri Uganda, umukandida Kizza Besigye wari uhanganye cyane na Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje yuko ariwe watsinze amatora ariko komisiyo y’iamatora iza gutangaza yuko Museveni ariwe watsindiye umwanya wa Perezida wa Repubulika, ikavuga yuko Besigye yari yabonye amajwi angana na 36% gusa.

Kizza Besigye

Perezida Yoweli Museveni

Mbere gato yuko Museveni arahizwa gutangira manda ye ya gatanu nka Perezida wa Uganda, Besigye yafashe bibiliya arirahiza yuko ariwe Perezida wa Repubulika ya Uganda akaba agiye kuyobora manda ye ya mbere ! Museveni rero yarahijwe mu buryo bwemewe n’amategeko Besigye yarirahije kera mu buryo bwe budasanzwe !

Tariki 11 z’ukwezi gushize Besigye yarafashwe arafungwa aregwa ibyaha birimo icyo kugambanira igihugu. Tariki 1/6/2016 Besigye yari kugezwa mu rukiko ariko ubushinjacyaha buvuga yuko ataje ngo kubera yuko izanwa rye ryari gushobora guteza umutekano muke.

Ubushinjacyaha bwasabye yuko urubanza rwa Besigye rwazajya rubera aho afungiwe muri gereza ya Luzira iri mu mujyi wa Kampala. Umucamanza (Chief Magistrate) muri urwo rubanza, James Ereemye Mawanda, yatangaje yuko icyifuzo cy’ubushinjacyaha kizafatirwa umwanzuro tariki 15 uku kwezi. Muri Uganda uhamwe n’icyaha cyo kugambanira igihugu ahanishwa igihano cy’urupfu.

Mu kwa 10 umwaka ushize muri Zanzibar habaye amatora aho abari bahanganye cyane ku mwanya wa Perezida yari umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania (CCM) akaba ari nawe wari usanzwe ari Perezida wa Zanzibar , Ali Mohamed Shein, hamwe n’umukandia wa CUF, Seif Shaif Hamad.



Seif Sharif Hamad

Igihe komisiyo y’amatora itaratangaza ibyavuye mu matora Hamad yatangaje yuko ariwe wayatsinze kandi bibujiwe n’amategeko yuko hari umuntu watangaza ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu usibye iyo komisiyo.

Icyakurikiyeho n’uko komisiyo y’amatora muri Zanzibar yasheshe ayo matora ivuga yuko hari ibintu by’uburiganya byagiye biyabamo, itangaza yuko amatora azasuburwamo ariko abakandida ari babandi kandi nta kongera kwiyamamaza. Ibyo CUF yarabyanze ihamagarira abayoboke bayo kutazayitabira.

Zanzibar, Ali Mohamed Shein

Ayo matora yasubiwemo mu kwa gatatu uyu mwaka aho komisiyo y’amatora yatangaje yuko Shein ariwe ratsinze n’amajwiasaga gato 91% naho Sharif ngo abona udusigaye !

Ibyo Sharif yarabyamaganye atangira kujya hirya no hino mu mu turere tugize Zanzibar, ubu akaba yari mu turere tugize intara ya Unguja. Amagambo ye hose aho yageraga yari yayandi yuko yatsinze amatora akbwa amajwi, ngo ubu Shein akaba agiye gutegeka manda ya kabiri ku bujura. Nyuma y’amatora Sharif yaje guhamagarwa na Polisi ngo yisobanure kuri iyo myitwrirere ye ariko nyuma iza ku murekura atanze akanatangirwa ingwate yuko azahora aboneka igihe cyose polisi izaba imukeneye.

Ibya Besigye muri Uganda ntabwo bitandukanye cyane n’ibya Sharif muri Zanzibar uretse gusa yuko umwe afunzwe undi akaba agihanyanyaza hanze. Gusa aho bitandukaniye cyane n’uko Besigye afatwa agafungwa buri gihe, abamufunga barambirwa bakamurekura. Muri Zanzibar uko umwuka umeze cyangwa usanzwe nibaramuka bafunze Sharif amaraso azameneka. Tanzania rero igomba kwirinda yuko Sharif yafatwa nk’uko Besigye yakomeje gufatwa muri Uganda.

Ariko na none irekurwa rya Besigye n’ifungwa ry’abapolisi bahohoteye abayoboke be, rikabera Tanzania isomo ryiza ryo kwigwa !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira Igihugu yarekuwe

Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ushinjwa kugambanira...

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame

’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ –...

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...