LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe
Publish Date: vendredi 16 septembre 2016
VISITS :1157
By Admin

Isiraheli ni igihugu gifite amateka akomeye cyane ku bemera Imana n’abatayemera kuko aricyo gihugu Imana yatoranyije ngo ikigire icyitegererezo cy’Imibanire y’umuntu n’Imana ndetse n’imibanire y’ishyanga n’Imana nkuko tubisanga mu Gutegeka kwa Kabiri 7:6-8.

Wakwibaza uti kuki Imana yatoranyije Isiraheli ? Byatewe n’isezerano yari yarahaye Aburahamu mu Itangiriro 12:3 ko nayumvira izamuha umugisha Kandi ikamugira ishyanga rikomeye, umuhesheje umugisha akawuhabwa n’umuvumye akavumwa.

Ibyo Imana yamubwiye rero yarabisohoje nyuma yuko nawe ayumviye akemera no gutanga umwana we w’ikinege, Isirayeli yaje guhinduka ishyanga rikomeye nyuma yo kuva mu buretwa bamazemo imyaka 430 muri Egiputa.

Abantu benshi babayeho bakomeye bavugwa muri Bibiliya niho bakomokaga, aha twavuga nka Aburahamu, Nowa, Mose, Yosuwa, Dawidi, Salomo, Daniel, Samusoni, Eliya, Elisha, Meshaki, Shadrak na Abedinego, Petero, Pawulo n’abandi benshi tutarondora ngo turangize.

Byabaye agahebuzo kuko Yesu Kristo ariho yakomotse, avukirayo, akurirayo, akorerayo imirimo ikomeye cyane ndetse anapfirayo, azukirayo nyuma y’iminsi itatu bamubambye ku musaraba.

Ayo mateka tuvuze yose n’andi tutavuze yanditse muri Bibiliya, iyo ugezeyo ubirebesha amaso yawe ukarushaho kwemera ko ibivugwa koko byabaye. Ku bagezeyo batubwira ko Kwizera kwabo kwiyongereye, bongera gukunda Imana cyane, bahabwa imigisha ndetse no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana kwabo kuriyongera kuko ibyo basomaga babibayemo.

Iyo rero ujyanyeyo n’abasanzwe bafite ubumenyi muri Bibiliya biragufasha cyane kuko bahuza amateka na Bibiliya n’ibihe maze ukarushaho kunguka ubumenyi no gukura mu mutwe no mu mwuka.

Nkuko rero mumaze kubimenyera Authentic Word Ministries na Zion Temple biyobowe n’Intumwa Dr. Paul Gitwaza bakora ingendo za gihanuzi (Authentic Phophetic Tour) ebyiri buri mwaka muri Isirayeli, mu kwa gatatu no mu kwa cyenda Apotre Gitwaza ayoboka abantu bifuza kujyayo akajyana nabo bakamarayo iminsi 10 batembera ahantu h’amateka hatandukanye anabasobanurira ibyaho anabihuza n’ibihe turimo abantu bagataha ubuzima bwabo buhindutse kandi bahawe umugisha.

Imva ya Yesu hamwe mu hakunda gusurwa cyane.

Ku rukuta rwa Salomo aho benshi basengera bagasubizwa.

Urugendo rero rw’ubutaha ni taliki ya 22/9 kugeza 1/10/2016, iyo ushaka kujyayo wishyura ibihumbi bibiri by’amadorali ya Amerika (2000$) gusa hakavamo itike y’indege yo kugenda no kugaruka, gusura ahantu 50 muri Isiraheli, iminsi 10 muri Hoteli y’inyenyeri enye n’eshanu, amafunguro ya mu gitondo, saa Sita na nijoro iminsi 10, transport yo gusura ahantu hose hazasurwa ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima muri urwo rugendo rw’iminsi 10.

Kwiyandikisha bikorwa amezi abiri mbere yuko urugendo ruba, Abashaka ibisobanuro birenzeho no kwiyandikisha dore ko byanatangiye bahamagara aba bantu bakurikira :
Mu Rwanda :

Pasteur Barbara Umuhoza : 0788594930
Email : vastrosebarbara@gmail.com

I Burayi :
Bosco Kizito : +32488467969
Email : jpkizito2007@gmail.com

Amerika :
Pasteur Assumpta Bayingana :+1 (574) 300-5375
Email : assumptabayingana@yahoo.com

Canada :
Pasteur Emmanuel Hategekimana :+1-587-778-5728
Email : hategekimana88@gmail.com

Article by Claude Ndayishimiye

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura akenewe muri AU

Gabiro : Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura...

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa by’umupira w’amaguru FIFA yarusaba

Gabiro : Kagame yemereye Infantino ko u Rwanda rwiteguye kwakira ibikorwa...

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora guteza ibibazo

Ibaruwa ifunze E. Tshisekedi yasize yandikiye Perezida Kabila ishobora...

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo berekezaga mu Mwiherero

Kagame yanenze uburyo Abayobozi bahugiye mu matelefoni ntibaganire ubwo...

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda