LATEST NEWS
Amakuru
Umuhanuzi Valens wa "Solution Center Celebration Church " arabohora, akirukana amadayimoni
Publish Date: mardi 26 juillet 2016
VISITS :1961
By Admin

Ntabwo watera imbere uboshye niyo mpamvu Solution Center Celebration Church ari igisubizo. Uyu n’ umuryango wa gikristo ufite intego zo kuzamura ubukristo mu Rwanda ndetse no mu mahanga yose yo ku isi.

Dukora ivugabutumwa, dusengera abafite ibibazo bitandukanye cyane cyane ibya karande kubohoka no gutera imbere.


Dukora amateraniro kabiri mu cyumweru :
kuwa gatatu no Ku cyumweru. Imana yaduhaye umugisha wayo muri buri teraniro haboneka abo ukuboko kw’Imana gukoraho.

Twabonye Imana ikiza Sida, ikiza abasazi, ndetse n’abarwaye indwara z’imyuka mibi.

Ibyagezweho : Turashimira Imana ko mu myaka irindwi(Kuva 2009) itorero rimaze, yakoze imirimo yayo mu buryo bukurikira :

Gukira kw’indwara : Ntitwabarura neza abantu bose bakize indwara zitandukanye ariko abagera muri 75 bemeza neza ko Imana ariyo yabakijije. Harimo 3 bakize SIDA .

Kubohoka kw’abasazi :
Ubundi itorero ryatangiranye n’ubuhamya bw’ umukobwa wari umusazi, Imana iramukiza Pastor Valens amusengeye. Ubu abarizwa mu ba Pastor bacu.

Kubyara kw’ingumba : Imana yiyiyerekanye mu buryo butangaje igihe cyose twasengeraga ingumba, dufite ubuhamya bw’ abagore 44 n’umugabo umwe, bemeza ko bari barabuze urubyaro none barahetse !

Kubona ahantu h’agateganyo ho gusengera,

Gutangira ishuri ry’abana bato (Baby Class),

Gufungura ishami ( aho gusengera handi) Mu murenge wa Gisozi.

Ibiteganywa vuba : Gutegura aho gusengera heza : Kugura ikibanza cy’urusengero (Headquarters).

Kwagura itorero Mu turere twose two mu mujyi wa Kigali.

Kubaka ibigo by’amashuri kuri buri rusengero.

Imikorere :

Gusenga no gusoma (kwiga) ijambo ry’Imana nibwo buryo Imana igenda izamuramo abantu duhagararanye, ikababohora, ndetse hakabaho n’ibimenyetso n’ibitangaza na deliverance.

Kuramya no guhimbaza Imana bizana gutunga undi mutima umenetse w’Imana bityo kwizera kugakora imirimo yako mu bugingo bw’abari mu iteraniro ryose.

Gutegereza no gutega amatwi neza ijwi ry’ubuhanuzi rizana impinduka mu mubiri, mu buryo bw’umwuka no kwakira ubwiza bw’Imana mu materaniro.

Twiteguye kwemerera Imana n’umwuka Wera gukorera mu mitima y’abatugana Bose !

Ijambo ry’Imana rirabohora

Umuhanuzi Pasiteri Valens Bagiruwigize akaba ari nawe mushumba mukuru w’itorero

Arimo kwigisha Ijambo ry’imana abantu bagafashwa

Nibyiza gusoma ijambo ry’Imana

Ibitangaza birakoreka abantu bari barimo amadayimoni bakabohoka

Barabohoka bagakira indwara zinyuranye

Hari n’ishuri ry’Abana b’incuke

Abana b’incuke bahabwa amasomo asanzwe bakagira n’umwanya wo gutozwa Ijambo ry’Imana

Abashyitsi bo muri Amerika bari basuye itorero



Urusengero ruracyakeneye inkunga yanyu

Ushaka kubohoka, ushaka gukira indwara gana Solution Center Celebration Church ku Gisozi mu Kagari ka Ruhango , Umurenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo

Kubindi bisonanuro wahamagara tel : 0788266388 Umuvugabutumwa Diogene Habumugisha. Iy’Umushumba ni 0788655388 Valens Bagiruwigize

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe,...

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

NEW POSTS
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

29-04-2017

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...