LATEST NEWS
Amakuru
Rwanda : NEC yatangaje by’agateganyo ko 98.3% batoye Itegeko Nshinga rishya
Publish Date: lundi 21 décembre 2015
VISITS :1610
By Admin

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza ,yatangaje ibyavuye mu matora ya referandumu by’agateganyo mu turere twose 30 tugize igihugu ,aho abatoye Yego bemeza guhindura itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda bangana na 98.3% ,naho 1.7% batoye Oya ,bemeza ko ritahinduka.

Mu bantu bagera kuri 6 392 867 bari biyandikishije kuri lisiti y’itora , abagera kuri 6 285 353 nibo batoye. 99.6% by’abatoye babikoze neza.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yagaragaje ko abagera kuri 6 155 606 bemeye impinduka z’Itegeko Nshinga ku kigero cya 98.3% ,naho abagera ku 100 863 bangana na 1.7% bahakanye ko rihinduka.

Aya matora yakorewe ku masite 2288 ,Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko ibyayavuyemo bihuye n’ibyifuzo by’Abanyarwanda.

Uko amajwi y’agateganyo ameze mu turere dutandukanye

Akarere ka Bugesera abatoye Yego ni 99.1% naho abatoye Oya ni 0.9%
Akarere ka Burera abatoye Yego ni 98.2% ,naho abatoye Oya ni 1.8%
Akarere ka Gakenke abatoye Yego ni 99.9% ,naho abatoye Oya ni 0.1%
Akarere ka Gasabo abatoye Yego ni 98% ,naho abatoye Oya ni 2%
Akarere ka Gatsibo abatoye Yego ni 98.3% ,naho abatoye Oya ni 1.7%
Akarere ka Gicumbi abatoye Yego ni 98.5% ,naho abatoye Oya ni 1.5%
Akarere ka Gisagara abatoye Yego ni 98.7% ,naho abatoye Oya ni 1.3%
Akarere ka Huye abatoye Yego ni 98.2% ,naho abatoye Oya ni 1.8%
Akarere ka Kamonyi abatoye Yego ni 98.9% ,naho abatoye Oya ni 1.1%
Akarere ka Karongi abatoye Yego ni 98.6% ,naho abatoye Oya ni 1.4%
Akarere ka Kayonza abatoye Yego ni 99.2% ,naho abatoye Oya ni 0.8%
Akarere ka Kicukiro abatoye Yego ni 95.9% ,naho abatoye Oya ni 4.1%
Akarere ka Kirehe abatoye Yego ni 98.6% ,naho abatoye Oya ni 1.4%
Akarere ka Muhanga abatoye Yego ni 97.7% ,naho abatoye Oya ni 2.3%
Akarere ka Musanze abatoye Yego ni 98.9% ,naho abatoye Oya ni 1.1%
Akarere ka Ngororero abatoye Yego ni 98.2% ,naho abatoye Oya ni 1.8%
Akarere ka Ngoma abatoye Yego ni 98.9% ,naho abatoye Oya ni 1.1%
Akarere ka Nyabihu abatoye Yego ni 98.4 ,naho abatoye Oya ni 1.6%
Akarere ka Nyagatare abatoye Yego ni 98.5% ,naho abatoye Oya ni 1.5%
Akarere ka Nyamagabe abatoye Yego ni 97.5% ,naho abatoye Oya ni 2.5%
Akarere ka Nyamasheke abatoye Yego ni 98.0% ,naho abatoye Oya ni 2.0%
Akarere ka Nyarugenge abatoye Yego ni 93.8% ,naho abatoye Oya ni 6.2%
Akarere ka Nyaruguru abatoye Yego ni 98.8% ,naho abatoye Oya ni 1.2%
Akarere ka Nyanza abatoye Yego ni 98.1% ,naho abatoye Oya ni 1.9%
Akarere ka Rubavu abatoye Yego ni 98.6% ,naho abatoye Oya ni 1.4%
Akarere ka Ruhango abatoye Yego ni 98.6% ,naho abatoye Oya ni 1.4%
Akarere ka Rulindo abatoye Yego ni 97.5%, naho abatoye Oya ni 2.5%
Akarere ka Rusizi abatoye Yego ni 98.5% ,naho abatoye Oya ni 1.5%
Akarere ka Rutsiro abatoye Yego ni 97.9% ,naho abatoye Oya ni 2.1%
Akarere ka Rwamagana abatoye Yego ni 99.2 ,naho abatoye Oya ni 0.8%

Muri rusange ,ibyavuye mu matora ya referandumu by’agateganyo ,birerekana ko akarere ka Gakenke kahize utundi gutora Yego ku kigero cya 99.9% ,gakurikirwa n’Uturere twa Kayonza na Rwamagana twatoye Yego ku kigero cya 99.2%.

Akarere ka Nyarugenge niko kagaragayemo abantu bake batoye Yego ,ku kigero cya 93.8% ,na benshi batoye Oya ku kigero cya 6.2% ,gakurikirwa na Kicukiro yatoye Yego ku kigero cya 95.6%.

Mu mahanga

Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora ) , bitabiriye igikorwa cy’amatora ya Referandumu kuwa 17 Ukuboza 2015. Muri rusange batoye Yego ku kigero cya 98.7% naho abatoye Oya ni 1.3%.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko muri rusange aya matora yakurikiranywe n’indorerezi zigera kuri 620 ,kandi yagenze neza uretse utubazo twagaragaye hamwe na hamwe nko kugeza ibikoresho kuri biro by’amatora byatinze, abatariyimuje kuri lisiti z’itora , no kuba uturere tumwe na tumwe twaratinze gutangaza ibyavuye mu matora bigatuma igihe byari gutangarizwa kiyongera.

Biro ya Komisiyo y’Amatora

Ibyavuye mu matora ya Referendumu mu buryo ntakuka bizatangazwa ku wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2015.

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
RUTAYISIRE EMMANUEL

NEC KOMEREZAHO

EMY

TWISHIMIYE UKO AMATORA YAGENZE PEREZIDA WACU TURAMUKUNDA KANDI TURAMUSHYIGIKIYE


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya...

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe,...

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri Norvege

Umujenosideri Julienne SEBAGABO yafatiwe mu Rwanda agerageza gusubira muri...

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasesekaye i Kigali ( Yavuguruwe )

Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasesekaye i Kigali ( Yavuguruwe...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...