LATEST NEWS
Africa
Abadepite bo muri Guinée bashimye Serivisi za Isange One Stop Center
Publish Date: mercredi 16 novembre 2016
VISITS :240
By Admin

Intumwa za rubanda zirindwi ziturutse mu Ihuriro ry’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Guinée ku wa 15 Ugushyingo zasuye Isange One Stop Center ya Kacyiru ; kandi zishima Serivisi z’iki Kigo.

Bahawe ikaze n’Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda (KFL) Commissioner of Police (CP) Dr Daniel Nyamwasa ; wababwiye ndetse abasobanurira ibyo iki Kigo gikora n’uko kibikora.

Aba badepite bari mu gihugu mu rugendo shuri rw’icyumweru (kuva ku itariki 13 kugeza ku wa 20 Ugushyingo) rugamije kwigira ku Rwanda ibyo rwagezeho mu guteza imbere Uburinganire no kongera ubushobozi bw’Umugore nk’uko byatangajwe n’uwari uzirangaje imbere, Djéné Sarah Kamara.

Zimaze kubwirwa ibyo Isange ikora ; izo Ntumwa za rubanda zeretswe aho abayigana bahererwa serivisi harimo aho bakirirwa, aho basuzumirwa, aho bagirirwa inama mu bijyanye n’amategeko hashingiwe ku ihohoterwa bakorewe, n’aho bavurirwa ndetse bakanahabwa imiti ituma badatwara inda cyangwa ngo bandure vurusi itera SIDA ku bakorewe irishingiye ku gitsina.

CP Dr Nyamwasa yabwiye abo bashyitsi ko umubare munini w’abo iki Kigo cyakira ari abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ubwabo bagize 72 % ; aho 82% byabo bari hagati y’imyaka itanu na 18 y’amavuko, naho 18% bakaba bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko.

Yagize ati :"Dufite abajyanama mu by’ihungabana n’impuguke mu byiciro bitandukanye bita kandi bafasha abatugana ; kandi nta kiguzi bacibwa kuri serivisi zose bahabwa, kandi n’iyo batashye dukomeza kubakurikiranira hafi, ndetse iyo bibaye ngombwa turabasura kugira ngo turebe niba nta bufasha bwihariye bakeneye.

Umuyobozi wa Laboratwari ya Polisi y’u Rwanda yabwiye abo badepite ko Isange imaze kugaba amashami mu Bitaro 28 mu gihugu, ariko ko intego ari ukugeza serivisi zayo mu bitaro byose biri mu gihugu ndetse no mu Bigo Nderabuzima.

Nyuma y’urwo rugendoshuri, Nyakubahwa Kamara yagize ati :"Nk’abahagarariye rubanda, kandi barajwe ishinga n’igituma bagira imibereho izira ihohoterwa twaje kureba uko U Rwanda rwateje imbere Uburinganire no kongera ubushobozi bw’Umugore. By’umwihariko twasuye Isange kugira ngo twihere ijisho uko yita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana ; kandi twasanze imikorere yayo ari ntamacyemwa ; ibi nkaba mbivuga nshingiye ku buryo bwiza bwo kwakira abayigana , serivisi nziza ibaha, n’imikoranire yayo n’izindi nzego, kandi izo serivisi zose zikaba ari ubuntu."

Yongeyeho agira ati :"Twungutse byinshi bizatuma tunoza gahunda zacu zijyanye no kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no gufasha abarikorewe. Isange ni intangarugero ku buryo ibihugu bitari bike bishobora kuyigiraho."

Isange One Stop Center yashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame binyuze mu Imbuto Foundation.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze