LATEST NEWS
Africa
Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe
Publish Date: vendredi 29 avril 2016
VISITS :3638
By Admin

Abagabo batatu harimo n’umukuru w’umudugudu biyemerera gufasha FDLR mu bitero yagabye i Bugeshi muri Rubavu beretswe abaturage.

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, inzego z’umutekano n’abaturage kuri uyu wa 26 Mata 2016 basaba abaturage kwirinda gukorana na FDLR iri mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hagaragajwe abagize uruhare mu gufasha inyeshyamba za FDLR mu gitero zagabye i Bugeshi tariki 16 Mata 2015.

Umusore w’imyaka 19 wafashije FDLR kwinjira mu Rwanda ndetse no kugaragaza ahari abayobozi bagomba kugabwaho ibitero, yagaragarijwe abaturage avuga ko yari amaze iminsi icumi yihishe yarabuze aho anyura ngo asubire muri Congo.

Uyu musore wari umaze igihe gito muri FDLR agahabwa akazi ko kuza mu Rwanda gushaka amakuru n’inzira FDLR igomba kunyuramo itera mu Rwanda, avuga ko bitamushobokeye gusubiranayo n’abateye bakamwizeza kugaruka kumutwara.

Agira ati “Banyohereje gutata ahari abayobozi b’inzego z’ibanze no gushaka inzira bazanyuramo ariko sinabona uko nsubiranayo na bo, banyizeza kuzaza kunshyikira ariko aho twagomba kunyura tuhageze tuhasanga abasirikare benshi kandi n’imipaka ya panya yafunzwe tubura aho duca ndafatwa.”

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Murenge wa Bugeshi bagawe kuba baragiye babona abarwanyi ba FDLR binjira mu Rwanda ntibatange amakuru.

Umwe mu bashinzwe umutekano mu mudugudu, agira ati “Batugezeho bavuye muri Congo mu masaha y’ijoro batugurira igikoma kwa mudugudu cy’ibihumbi bibiri, aho kwihutira gutanga amakuru ko hari abaturage bavuye muri Congo turangarira kwinywera igikoma. Turicuza amakosa twakoze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie, ahamagarira abaturage kuba maso no gutangira amakuru ku gihe, igihe cyose babonye umuntu batazi, naho urubyiruko rwibasiwe mu kwinjizwa muri FDLR arusaba kudashukishwa gushakirwayo imirimo.

Uyu musore w’imyaka 19 yari yoherejwe na FDLR gushaka amakuru n’inzira yo gucamo bateye u Rwanda.

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babonye FDLR zinjira mu Rwanda ntibatange amakuru.

Abarwanyi ba FDLR babarirwa muri 20 binjiye mu Rwanda tariki ya 16 Mata 2016 barasa ku Biro bya Polisi na Sacco mu Murenge wa Bugeshi.

Abaturage bavuga ko ari uburangare bwatumye FDLR ibinjirana kuko ubundi bari basanzwe bahagarika inyeshyamba zayo zishaka kwinjira mu Rwanda.

Source : KT

IBITEKEREZO
habineza

Wowe mabano nako mahano we ! Ushaka kuranngiza umugambi wa 97-98 ? Ntibyashoboka keretse nilba koko mn' Imana yarishwe ! Ishyano rirenze irindi abanyarwanda twararyuhiwe sigaho ! Turwanire amahorp n' iterambere aho kurwanyana !

Akumiro

Ni akumiro, ubundi hari umugabo muzima wo kunywa IGIKOMA ? Icyo cyakabaye icyaha gihanwa n'amategeko !

Mukapasika henriete

Ark rwose abanyarwanda twibagirwa vuba !!!!!!akakanya twibagiwe aho tuvuye tuguranye amahoro yacu amahore ?????yewe tugire ubwenge peeeee !!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Mike

Kubereka abaturage b’ahantu bakoreyemo ibyo byaha ni byiza kubera ko bibereka ko n’undi wese uzahirahira gufasha no gukorana n’izo nkoramaraso azafatwa. Nta we ukwiriye guhishira umugizi wa nabi , kabone niyo yaba umuvandimwe cyangwa inshuti yawe.

HITIMANA JAEN CLODE

ARIKOSE BAZIGISHA BAGEZERYARI UBU ABANTU BARASHAKANGO TWIRUKE IMISOZI NTIBAZIKO INTAMBARA NTA KIZA IGIRA

mabano

Umurengwe wica nk'inzara kdi abantu bibagirwa vuba !Nihajyeho ingamba nk'izatumye abacengezi ba 97-98 batsindwa,barahaze abo baginga !

Safe

Nsomye inkuru yose ariko nta kintu mbona kigaragaza ko umuyobozi w'umudugudu ari umufatanyacyaha ! Nonese ubwo kuba baranywereye igikoma aho acururiza bivuze ko yari abizi ko ari FDLR ? Ese umucuruzi agomba kumenya abantu bose yakira ? He has no case unless further evidence is provided !

Iradukunda Olivier

Ubu se nk'uyu musore kabisa ahanishwe iki ? Ubwo wasanga yarasabye imbabazi ra !

Iradukunda Olivier

Ubu se nk'uyu musore kabisa ahanishwe iki ? Ubwo wasanga yarasabye imbabazi ra !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...