LATEST NEWS
Africa
Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda
Publish Date: lundi 2 octobre 2017
VISITS :2404
By Admin

Maj Gen Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yatangaje ko Leta y’u Rwanda yataye muri yombi Abagabo babiri bakomoka mu gihugu cya Uganda bakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’Igihugu cy’u Rwanda.

Aba bagabo babiri bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda umwe yitwa Simpson Mpirirwe ndetse na Didas Ndamira. Aba bombi bari mu maboko y’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bashinjwa.

Maj Gen Frank yabwiye Daily Monitor yandikirwa mu gihugu cya Uganda ko abo bagabo bafunzwe mu cyumweru gishize bakaba bashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Mu magambo ye ati "Nibyo koko, abagabo babiri bakomoka muri Uganda bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bari mu bikorwa byo gucura umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.Inzego zishinzwe umutekano zikomezje akazi kabo ndetse n’iperereza ryahise ritangira.”

Yakomeje abwira imiryango y’aba bafunzwe ko nta kibazo bafite mu Rwanda ahubwo ko bafunzwe kugirango bakorweho iperereza.

Simpson Mpirirwe yari asanzwe ari umucuruzi ; Didas Ndamira yari asanzwe ari umukozi ushinzwe umutungo wa Radio ya Voice of Kigezi korera muri Uganda nk’uko Daily Monitor yabyanditse.

Aba bagabo bafashwe tariki ya 19 Nzeri 2017,bafatirwa ku mupaka wa Cyanika ubwo bari baturutse mu mujyi wa Kisoro.

Maj Gen Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda

IBITEKEREZO
musare

Nibyo ? Byaba bikomeye rero !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze