LATEST NEWS
Africa
Abagenzi barasabwa gutanga amakuru y’abashoferi batubahiriza amategeko abagenga.
Publish Date: jeudi 28 juillet 2016
VISITS :223
By Admin

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abagenzi n’abaturage muri rusange gutanga amakuru y’abashoferi bica amategeko y’umuhanda, bagashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nyakanga n’Umuvugizi mushya w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda wagaragaje ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare ariko cyane cyane n’umuvuduko urenze uteganyijwe.

CIP Kabanda yagize ati :"Ibibazo by’umutekano wo mu muhanda ntibigomba guharirwa Polisi gusa, abaturage n’abagenzi by’umwihariko bagomba gufatanya nayo kugirango impanuka zigabanuke”.

Ibi yabivuze ashingiye ku mpanuka eshatu ziherutse kubera mu turere twa Nyamasheke, Kicukiro na Gasabo zahitanye umuntu umwe abandi batanu bagakomereka.

CIP Kabanda avuga ko izi mpanuka zose zatewe n’uburangare bw’abashoferi kandi ko iyari ikomeye kurusha izindi ari iyabereye muri Gasabo ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nomero ziyiranga RAB 252X, yagongaga ikanahitana umumotari.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano yasoje agira ati :”Iyi niyo mpamvu dukangurira abaturage bose gutanga amakuru buri gihe agendanye n’abashoferi barangara batwaye ibinyabiziga, bahamagara Polisi y’u Rwanda ku mirongo ya telephone itishyura ariyo 112 na 113 cyangwa cyangwa bakandika ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter rukurikira : @RWTrafficUpdate.

RNP

IBITEKEREZO
patrick

nibyo rwose nange ntwara imodoka ariko abagenzi ntibakwiye kwicara mumodoka bakicececyera maze umushaferi agakora ibyo yishakiye bamureberera gusaaaaa ndetse nazamoto abo zitwara bakwiye kujya biyama abamotari batwara nabi kuko harigihe ubonaq imodoka itwaye abantu umushoferi agenda nabi cayane ariko ababyirimo bacecetse cyangwa namato uwitwaye acecetse kandi igenda nabi cyane


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...