LATEST NEWS
Africa
Abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro bakanguriwe kwicungira umutekano
Publish Date: mardi 17 novembre 2015
VISITS :76
By Admin

Abagera mu 100, basanzwe bakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, basabwe kwicungira umutekano igihe bari mu kazi kabo kaburi munsi bityo kugira ngo impanuka za hato na hato zinahitana ubuzima bw’abantu zibashe gukumirwa.

Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 16 Ugishyingo, mu nama yabahuje na Assistant Inspector of Police (AIP) Niyonagira Athanase, ushinzwe ibikorwa bihuza Polisi n’abaturage byo gukumira ibyaha.

Yabasabye kujya bitwararika igihe bari mu kazi kabo cyane muri ibi bihe by’imvura kandi bakihutira kumenyesha Polisi cyangwa izindi nzego bireba kugira ngo habeho ubutabazi ku bari mu kaga.

Yakomeje kandi anabasaba kurwanya abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira, bamenyesha Polisi ku gihe bityo kugira ngo bene aba bantu banakunze kwitwikira ijoro bafatwe ndetse banashyikirizwe ubutabera.

AIP Niyonagira Yanabagejejeho ubutumwa bwo kwirinda kwangiza ibidukikije, aha akaba yabasabye kujya bazirikana gusubiranya imyobo bamaze gucukura ndetse banahatera hagamijwe ko ibidukikije bikomeza kubungwabungwa neza.

Ashimangira ingingo y’ibidukikije, AIP Niyonagira yagize ati, “Ibidukikije bifite akamaro ku baturarwanda bose, iyo byangijwe, ingaruka mbi zigera ku bantu bose. Niyo mpamvu rero mugomba no kugira uruhare rwo kurinda ibidukikije ndetse mu natera ibiti aho mumaze gucukura.

Ntagungira Theonest, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Cubi mu murenge wa Kayenzi, yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko, umutekano ari ishingiro rya byose ko ntacyo babasha kugeraho igihe nta mutekano bafite.

Yasabye abaturage b’uyu murenge muri rusange kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibindi byaha muri rusange, aha akaba yavuze ko hari abantu bitwikira ijora bakiba amatungo. Akaba yasabye ko amarondo akazwa kugira ngo bene abo bajura bitwikira ijoro bafatwe ndetse bashyikirizwe ubutabera.

Yakomeje asaba abaturage kandi kwitabira gahunda z’iterambere za leta nk’umuganda mitiweli, kugira umuco wo kwizigamira n’izindi.

Ntagungira kandi yashimye gahunda zitandukanye za Polisi y’u Rwanda, zo kurinda abaturage ikintu icyo aricyo cyose cyabangamira umutekano wabo.

Yagize ati, “Ubwo muri iyi kompanyi icukura amabuye y’agaciro, yagiraga amakimbirane mu minshi ishize, Polisi yaratabaye yumva ibibazo byanyu inafasha mu kubishakira umuti, ibi n’ibintu by’agaciro kubona Polisi itekereza ku baturage.

Namwe rero murasabwa gufasha Polisi muyigezaho amakuru ku gihe, kugira ngo ibashe nayo gutabara ndetse inafate abakekwaho gukora ibyaha bitandukanye.”

Umwe mu baturage bari bitabiriye iyi nama, Nkomeje Jean Batiste, yashimye impanuro bahawe na Polisi asaba abaturage bajya bitwikira ijoro bagakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko, bacika ukubiri n’iyi ngeso mbi ahubwo bakagana iy’amashyirahamwe kugira ngo bakorane n’abandi.

Mu cyumweru gishize, hari abantu babiri muri aka kagali, babuze ubuzima bagwiriwe n’ibirombe mu gihe barimo gucukura amabuye y’agaciro.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
Mike

Polisi y'u Rwanda yagiriye inama nziza abakora uyu mwuga kuko badafashe ingamba hari abashobora kuburira ubuzima cyangwa gukomerekera mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Mike

Polisi y'u Rwanda yagiriye inama nziza abakora uyu mwuga kuko badafashe ingamba hari abashobora kuburira ubuzima cyangwa gukomerekera mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Juma

Abantu bacukura amabuye y'agaciro bakunda kuggwirwa n'imisozi, uwo niwo mutekano wa mbere bagomba gucunga mu rwego rwo kwirinda izo mpanuka, bakabanza gupima aho baguiye gukorera mbere yo gukora ubwo bucukuzi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...