LATEST NEWS
Africa
Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro
Publish Date: mercredi 20 janvier 2016
VISITS :235
By Admin

​Ku wa 18 Mutarama, itsinda ry’abapolisi umunani bigishije abakozi bagera kuri 30 b’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba (Integrated Polytechnic Regional Centre-West) riherereye mu karere ka Karongi ukuntu bakwirinda inkongi z’imiriro, n’uko bazizimya ziramutse zibaye.

Itsinda ryabigishije ryari riyobowe na Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Abagize iri tsinda babanje gusuzuma ubuziranenge bw’ibikoresho by’iri shuri byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers), maze babagira inama y’uko barushaho kwita ku buziranenge bwabyo kugira ngo mu gihe habaye inkongi y’umuriro babashe kuyizimya nta nkomyi.

IP Rutebuka yabwiye abo bakozi b’iri shuri kujya basuzuma buri gihe ko ibikoresho byabo byo kuzimya inkongi z’imiriro ari bizima, ibyo basanze bifite ikibazo bakabikoresha, naho ibyangiritse bakabisimbuza ibishya.

Yabasobanuriye ko inkongi z’imiriro zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

IP Rutebuka yakomeje ababwira ko zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi, ari na yo rimwe na rimwe itera inkongi z’imiriro.

Yababwiye ati :"Nk’ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’amashanyarazi, mukwiriye kuba intangarugero mu kwirinda inkongi z’imiriro."

Yasoje ababwira guhamagara Polisi y’u Rwanda ku mirongo ya terefone ariyo ; 112, 111, na 0788311120 mu gihe hari inkongi y’umuriro ibaye .

Ushinzwe amashanyarazi muri iri shuri, Kalisa Thadée yagize ati :"Inama twagiriwe na Polisi y’u Rwanda ni ingirakamaro. Zizatuma turushaho gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro mu ishuri ryacu, iwacu mu ngo, ndetse n’aho dutuye muri rusange."
Yasabye abo bakozi b’iri shuri bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gusangiza abandi ubumenyi bungutse.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...