LATEST NEWS
Africa
Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa
Publish Date: mardi 5 janvier 2016
VISITS :190
By Admin

​Abayobozi bo ku rwego rukuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye n’iperereza bo mu bigo byigenga bishinzwe kubungabunga umutekano ndetse n’abandi bashinzwe ubugenzuzi bo mu mpuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto (FERWACOTAMO) batangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Mutarama amahugurwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y’ u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze ndetse no mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) mu karere ka Rwamagana.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda agamije kongerera ubumenyi abayarimo mu rwego rwo gukora akazi kinyamwuga mu bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi mu bijyanye n’ubufatanye mu gucunga umutekano .

Afungura ayo mahugurwa y’iminsi itatu y’Abayobozi bo ku rwego rukuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye n’iperereza bo mu bigo byigenga bishinzwe kubungabunga umutekano, umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), CP Felix Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro gakomeye ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano ku buryo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yagize ati :” muri iki gihe hariho ibibazo byinshi abashinzwe umutekano no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko bahura nabyo mu gucunga umutekano w’abaturage, muri byo harimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ikwirakwiza ry’amafaranga ku buryo butemewe n’ibindi. Kurwanya ibi byaha rero bisaba ubufatanye”.

Kugira ngo ubu bufatanye mu kurwanya ibyaha bugerweho, Polisi y’u Rwanda yasanze ko ari ngombwa gufasha abafatanyabikorwa mu gucunga umutekano bahabwa ubumenyi butandukanye kugira ngo bagere ku nshingano zabo

Aya mahugurwa agabanyijemo ibice bibiri : hari ayerekeranye n’ay’ubuyobozi mu gukurikirana abakozi akaba agenewe abayobozi bakuru, andi yo yerekeranye no gukora iperereza ry’ibanze akaba agenewe abashinzwe iperereza muri ibyo bigo. Ayo mahugurwa yose agenewe abo bakozi bo muri ibyo bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano.

Abayarimo kandi bazanahabwa ubumenyi ku kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Naho andi mahugurwa abera mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) ahuje abashinzwe ubugenzuzi mu by’umutekano 224 bo mu mpuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto, bo bazayamaramo ibyumweru bibiri. Bo bazahugurwa ku kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba.

Aya mahugurwa yose abayeho nyuma y’uko hashyiriweho umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (NCCR). Aya masezerano yasinywe mu kwezi kw’Ukwakira 2015, akaba afite intego yo gufasha amakoperative kwiyubaka no kugira ubushobozi ku bijyanye n’umutekano no guhanahana amakuru yatuma ayo makoperative akora akazi kayo mu mutekano usesuye.

Amahugurwa y’abagenzuzi mu by’umutekano ku batwara abagenzi kuri moto azakurikirwa n’aya bagenzi babo 223 mu gihe mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, abandi bayobozi 20 bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano nabo bazahita batangira amahugurwa yabo andi narangira muri iki cyumweru.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...