LATEST NEWS
Africa
Abamotari bo muri Muhanga bahawe ubutumwa bwo gukumira ibyaha
Publish Date: samedi 2 avril 2016
VISITS :115
By Admin

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera kuri 450 bakorera mu mujyi w’akarere ka Muhanga, biyemeje kuba ijisho ry’umutekano aho bari hose, bagira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ibi abo bamotari bibumbiye muri Cooperative de Transport de Vélos Moteurs de Muhanga (COTRAVEMOMU) babyiyemeje ku itariki 31 Werurwe mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere, ikaba yarabereye mu kagari ka Gahogo.

Umuyobozi wa COTRAVEMOMU, Nshimiyimana Eric yabwiye bagenzi be ati :"Umutekano uri mu gihugu cyacu ni wo utuma dukora uyu mwuga nta nkomyi. Tugomba rero kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya."

Yakomeje agira ati :"Kugira ngo iyi ntego tubashe kuyigeraho tugomba ubwacu kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, kandi tugaha Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’abantu bagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora."

Nshimiyimana yasabye bagenzi be kudakorera ku jisho agira, ati :"Kutubahiriza amategeko y’umwuga wacu biteza impanuka mu muhanda, kandi tujye twibuka ko iyo ibaye idatoranya, naho kuyubahiriza biri mu nyungu zacu n’abandi bakoresha umuhanda."

Yagize kandi ati :"Polisi y’u Rwanda ntiyabona umupolisi ishyira ahantu hose. Buri wese ku rwego rwe akwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye."

Mu izina rya bagenzi be, Nshimiyimana yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, kandi ayizeza ko ibyo basabwe bazabishyira mu bikorwa.

Mu kiganiro n’abo bamotari, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Claver Kayihura yababwiye, ati :" Bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge nk’urumogi kuri moto zabo, abandi muri bo bakaba bajya bafatwa bahetse abagenzi babifite. Mwe mukwiye kubyirinda kandi mujye muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora."

Yakomeje ababwira ati :" Igihe mutwaye umugenzi mukwiye kurangwa n’ubushishozi kugira ngo hato mudatwara umuntu ugiye gukora ibyaha cyangwa ufite ibintu bitemewe n’amategeko, kandi igihe mutahuye ko uwo mutwaye ndetse n’undi muntu wese ufite ibintu bitemewe cyangwa ugiye gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe."

IP Kayihura yabwiye abo bamotari ko bakwiye kwirinda gutwara moto ku muvuduko urenze utegetswe, guheka umugenzi urenze umwe, gutwara moto basinze, kuvugira kuri terefone no kwandika ubutumwa bugufi batwaye moto.

Yabasabye gukomeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha aho biva bikagera.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Kwirinda no kurwanya ikintu cyose kinyuranije n'amategeko bikwiriye kuba ibya buri wese.Tujye kandi duha inzego zibishinzwe amakuru y'abakoze ibyaha cyangwa abafite imigambi yo kubikora.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...