LATEST NEWS
Africa
Abantu 33 bafatiwe mu gikorwa cyo kurengera umugezi wa Nyabarongo
Publish Date: dimanche 3 janvier 2016
VISITS :138
By Admin

​Itsinda rihuriwemo na Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ryakoze igikorwa cy’ubugenzuzi mu turere twa Ngororero na Rutsiro harebwa abacukura amabuye y’agaciro ku buryo butubahirije amategeko. Iki gikorwa cy’iminsi ine cyasojwe tariki ya 31 Ukuboza 2015, cyabereye mu mirenge ya Gihango, Ruhango, Rusebeya, Musasa, Mukura na Murunda yo mu karere ka Rutsiro , naho mu karere ka Ngororero hasuwe imirenge ya Ndaro, Gatumba, Bwira, Nyange na Muhororo

Iki gikorwa cy’ubugenzuzi gishyizwe mu bikorwa nyuma y’uko kuwa 23 Ukuboza habayeho inama yo ku rwego rwo hejuru y’abayobozi yasabye ko habaho kurengera amazi ya Nyabarongo akaba urubogobogo.

Umuyobozi w’iri shami ryo kurengera ibidukikije Superintendent of Police (SP) Corneille Murigo yavuze ko muri iki gikorwa cy’ubugenzuzi bw’abangiza ibidukikije hafashwe abacukuzi 33 harimo 13 bafatiwe mu karere ka Rutsiro naho 20 bafatirwa mu karere ka Ngororero. Bari mu byiciro bibiri.

Icyiciro cya mbere kirimo abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora uyu mwuga bafite ibyangombwa bibemerera gukora aka kazi, ariko kandi bagacukura batubahiriza uburyo bwo kurengera ibidukikije. Ikindi cyiciro kigizwe n’abacukuzi baba badafite icyangombwa na kimwe kibemerera gucukura, ku buryo babikora bihishahisha cyangwa se bagacukura nijoro, bikajyana no kwangiza ibidukikije.

SP Murigo yagize ati :” aba bose bangiza imigezi n’ibishanga, kuko amazi bakoresha mu kuyungurura amabuye y’agaciro ariho aturuka bityo agahindana. Ibi rero bigira ingaruka mbi ku mugezi wa Nyabarongo, ku bakorera aka kazi mu karere ka Ngororero kuko uriya mugezi amazi yawo ahinduka igitaka. Ibi kandi ni nako bigendekera abacukura ku buryo butarengera ibidukikije bo mu karere ka Rutsiro, kuko umugezi wa Koko wiroha mu kiyaga cya Kivu nawo amazi yawo ahinduka ibitaka”. Yavuze kandi ko hafashwe ibiro bitandukanye by’amabuye y’agaciro birimo 79 bya gasegereti, 3 bya koluta n’ibikoresho 50 byifashishwa mu bucukuzi.

SP Murigo yakomeje avuga ko hafunzwe ibirombe 25 byakorerwagamo ubucukuzi butemewe.Bariya bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije bazahabwa ibihano bitandukanye birimo igifungo ndetse n’amande nk’uko bikubiye mu ngingo za 388,438 na 439 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

SP Murigo yavuze ko ibikorwa byo kugenzura uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa no gufata ababukora nabi ku buryo byangiza ibidukikije, bizakomereza mu duce twegereye umugezi wa Nyabarongo ndetse n’ahandi. Yasabye abacukuzi bafite ibyangombwa gukora umwuga wabo bazirikana kurengera ibidukikije.Yanasabye kandi abacukura nta byangombwa bafite, kwihutira kubishaka, bityo nabo bagakora bisanzuye ari nako barengera ibidukikije, kugira ngo birinde kuba bagerwaho n’ibihano binyuranye.

Remy Norbert Duhuze umuyobozi ku kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) yavuze ko abacukuzi bayungurira amabuye yabo mu migezi ku buryo byangiza umugezi wa Nyabarongo, ndetse bikaba bigira ingaruka mbi kuko hari n’abayacukura mu ishyamba rya Mukura.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...