LATEST NEWS
Africa
Abantu babiri bafashwe bakekwaho kwigana kashe ngo ntibishyure imisoro
Publish Date: mercredi 30 mars 2016
VISITS :617
By Admin

​Abitwa Uwizeye Grace na Habyarimana Jean Bosco, kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Werurwe berekanywe na Polisi y’u Rwanda biciye mu ishami ryayo ryitwa Revenue Protection Unit ari nayo yaberekanye, bakurikiranyweho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zifite ibyapa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) by’ibihimbano, bagamije kwerekana ko izo nzoga zatangiwe imisoro.

Aba bombi bakaba bafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda wari ugamije kubuza abantu gucuruza ibinyobwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge.

Aba bantu bacuruzanyaga, bafatanywe amakarito 11 y’inzoga zitwa Real Waragi na Radiant Gin, nazo zanditseho ko zikorwa n’uruganda rwa Rum Brand LTD rusanzwe ruri ku rutonde rw’inganda zahagaritswe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RBS) mu Kuboza 2015, hakiyongeraho ko zari zifite kashe ya RRA y’impimbano igaragaza ko izi nzoga zatangiwe imisoro.

Komiseri wungirije ushinzwe ishami ryo kurwanya magendu muri RRA, Bwana Mugabe Robert akaba yagize ati :” Mubisanzwe abakoresha izi kashe z’impimbano baba bacuruza ibitujuje ubuziranenge cyangwa ibitemewe n’amategeko kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa, niyo mpamvu dukangurira abacuruzi kujya bitegereza neza kashe iri ku binyobwa barangura kimwe n’abaguzi ngo bamenye ko ibyo baguze ntacyo byatwara ubuzima bwabo.”

Yakomeje agira ari :”N’ubwo aba bafashwe bavuga ko bazigemurirwaga ariko batazi ko ziriho kashe y’impimbano, n’ubundi uwazigemuraga nta burenganzira afite bwo kugemura izi nzoga kuko hariho uruganda rumwe rwemerewe ubu bucuruzi kuko izindi zahagaritswe, nta rwitwazo rero ruhari ku wo ari we wese uzafatirwa mu bikorwa nk’ibi kuko ibisobanuro byatanzwe kenshi.”

Mu bubiko bw’iri shami rya Polisi kandi hari amakarito agera ku 2022 y’inzoga zitwa Tiger Gin, amakarito 640 ya Gorilla Gin nazo zafatiwe mu mikwabu itandukanye, nazo zifite kashe z’impimbano kandi ziri mu macupa ya pulasitike kandi ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge RBS cyarazihagaritse.

Komiseri Mugabe yarangije abwira itangazamakuru ko magendu y’izi nzoga atari nyinshi ariko n’aho zibonetse, Polisi yagiye izifata.

RNP

IBITEKEREZO
Mike

Ibikorwa nk'ibi bidindiza iterambere ry'igihugu.Tubyirinde kandi duhe inzego zibishinzwe amakuru y'abanyereza imisoro ndetse n'abakora ibindi byaha.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze