LATEST NEWS
Africa
Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda
Publish Date: lundi 8 février 2016
VISITS :915
By Admin

Profesa Pacifique MALONGA Umushakashatsi muby’Indimi yagize ati : Abakunda umupira w’amaguru ndizera neza ko imikino y’amakipe y’ibihugu n’imyiteguro u Rwanda rushoje ya CHAN yabanejeje kandi bayigiyemo byinshi.

Abakunda Perezida KAGAME nabo ndetse n’abatamukunda babonye ko ari umuntu udasanzwe ureba kure kandi wahesheje ishema rikomeye u Rwanda mukuzana iriya mikino mu Rwanda, kuyishyigikira no kuyisoza neza by’intangarugero kurusha ibindi bihugu n’abandi ba Perezida.

Abakunda kubaho neza, umuprofesa witwaga Conficius yagize ati :

Jya wiga icyo utazi ;

Wigishe icyo uzi ;

Unoze icyo ukunda/ wemera.

Arongera ati : Biteye isoni gushakisha ubukire cyangwa gusahura igihugu kiyobowe nabi ati kandi biteye isoni gukenera mu gihugu kiyobowe neza.

Umunyeshuli we amubajije icyo atekereza kubijyanye no kugirira neza uwakugiriye nabi, yamushubije agira ati : ubwo se uwakugiriye nabi n’umwitura ineza, uwakugiriye neza uzamwitura iki ? Igisubizo nuko uwakugiriye neza ugomba kumugirira neza aribyo twita “Gira so yiturwa indi” naho uwakugiriye nabi ukamushyikiriza ubutabera !

Abantu rero nibashaka kubaho neza bajye bubaha abakuru nk’umukinnyi w’umupira, umuntu nakurusha umwubahe, umukunde kandi umushyigikire unezerewe.

Bisobanuye ko umuto yubahe umukuru kugirango nawe naba mukuru azizere ko bamwubaha, abana bubahe ababyeyi kuko nabo bazifuza ko abana babubaha igihe bazaba babaye ababyeyi.

Abakuru bahe abato, abayobozi bahe umutekano abayoborwa, abayoborwa bahe icyubahiro abayobozi, bombi bifurizanye ibyiza. Mukurangiza mbajyane mu mvugo y’Ikinyarwanda.

Mu Kinyarwanda mbaze icyo mutekereza kuri aya magambo :
Uwajya yandika :

1. Isoko (aho bahahira)

Isooko (aho amazi ava)

2. Gusaza (gutera ibisazi)

Gusaaza (kugera muzabukuru)

3. Gukura (Kuba mukuru)

Gukuura (Kuvana)

4. Gusabana (kwakana)

Gusaabana (gukora ubusabaane)

5. Uruugi (?)

Mu Kinyarwanda twize kumenya ibyo dukurura mu mvugo nibyo dukurura mu mibereho myiza, dukunde bagenzi bacu tububahe kuko na General Jean Claude wayoboraga Operation Turquoises yitabye ubutabera aramanjirwa. Ibyiza biracyari imbere.

Profesa Pacifique MALONGA
Umushakashatsi muby’Indimi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze