LATEST NEWS
Africa
Abanyarwanda bararangiza gotora “Yego” bajye gushima Imana muri Serena Hotel
Publish Date: mercredi 16 décembre 2015
VISITS :975
By Admin

Kuwa gatanu tariki 18 Ukuboza abanyarwanda bararamukira mu gikorwa cy’amatora ya Referandumu. Abenshi batangaza ko bazitorera “Yego” bagamije gusigasira ibyagezweho no gukomeza kubahiriza ibyo bandikiye Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda.

Nyuma y’amatora ya Kamarampaka abanyarwanda biteguye guhurira mu gitaramo gikomeye cyiswe “Ineza Charity Gospel Live Concert” kigamije gufasha abagore batishoboye, gushimira Imana no kwerekana ibyishimo batewe no kugira igihugu cyuzuyemo umutekano.

Iki gitaramo kizabera muri Serena Hotel cyateguwe na Aline Gahongayire umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuhanzikazi Aline abinyujije muri gahunda yise “Ineza Initiative” avuga ko yateguye iki gitaramo hagamijwe kwishimira ibyo igihugu kigezeho ndetse akaba yiteguye ibikorwa byo gufasha abagore batishoboye hirya no hino mu gihugu.

Ku rundi ruhande, Aline avuga ko ubushobozi azakura muri iki gitaramo, ari ho azahera afasha abagore batishoboye kugira ngo na bo bazagire ibyishimo mu gihe cy’ iminsi mikuru.

Yagize ati “Nzakoresha ijwi ryanjye, maze abazishyura muri iki gitaramo babe bafashije ababyeyi bakennye cyane bitewe n’ayo mafaranga binjiriyeho.”

Mu gutoranya abazafasha Aline avuga ko iki gikorwa agikora yifashishije inzego za leta kuko akenshi ari zo ziba zizi neza ibibazo by’abaturage ndetse n’ababaye kurusha abandi. Ineza Initiative kikaba ari igikorwa gifasha abagore n’abana gusa.

Igitaramo “Ineza Charity Gospel Live Concert” kizitabirwa n’ abandi bahanzikazi barimo Phanny Wibabara n’umunyakenyakazi Kambua wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000frs) na (5,000frs), azavamo akazakoreshwa muri gahunda Aline yihaye yo gufasha abagore 3000 buri mwaka.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO
Byiringiro claire

Nta dvd zihari kugirango abatabasha kuhagera batere inkunga ariko banabone no kuri izo ndirimbo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze