LATEST NEWS
Africa
Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge
Publish Date: vendredi 19 février 2016
VISITS :188
By Admin

​Ku itariki 17 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ruhango na Nyabihu yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri 855 bo mu bigo bibiri byo muri utu turere ibabwira ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, uburyo babyirinda, n’uruhare rwabo mu kubirwanya.

Mu karere ka Ruhango higishijwe abanyeshuri 217 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana ruherereye mu murenge wa Ruhango, bakaba barigishijwe na Inspector of Police (IP) Angélique Abijuru, naho mu karere ka Nyabihu hakaba harahuguwe 638 bo muri Collège Adventiste de Rwankeri, ibarizwa mu murenge wa Mukamira, bakaba bo barahawe ubwo bumenyi na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera.

Aba bombi bashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri utu turere twombi.

Uretse abo banyeshuri, ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abayobozi ndetse n’abarezi babo.

IP Abijuru yabwiye abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana ko, urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, cyangwa kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ati :"Muri kwiga kugira ngo ubwanyu muzibesheho neza, mubesheho neza imiryango yanyu, kandi mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu. Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora kugera kuri iyo ntego. Mukwiye rero kubyirinda, ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu".

AIP Uwizera yabwiye abo muri Collège Adventiste de Rwankeri ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gufata ku ngufu.

Yagize ati :"Ibyo bikorwa byabo, uretse kuba ari ibyaha, bibangamira ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora."

Ushinzwe amasomo muri Collège Adventiste de Rwankeri, Mutabazi Jean Paul, yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu ku nama yagiriye abo banyeshuri abereye umwe mu bayobozi, maze abasaba kuzikurikiza.

Abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha (Anti–crime club), naho abo muri Collège Adventiste de Rwankeri bashyiraho Komite nshya y’iyabo.

Aba banyeshuri b’ibi bigo byombi bakanguriwe kandi kwirinda maraliya, ibi bakabikora baryama buri gihe mu nzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru biri hafi y’inzu, gutera mu nzu imiti yagenewe kwica imibu, no kwirinda ibidendezi by’amazi hafi y’aho batuye kuko bishobora kororokeramo imibu.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...