LATEST NEWS
Africa
Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo
Publish Date: vendredi 4 novembre 2016
VISITS :388
By Admin

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza yakanguriye umutwe w’abapolisi bitegura kujya muri Sudani y’Epfo gufatanya hagati yabo no kwita ku bikenewe ngo bazashobore kurangiza inshingano zijyanye n’ubutumwa bazajyamo.

Yabigarutseho ababwira ko kuzajya guha umutekano , ituze n’amahoro abaturage b’igihugu cy’amahanga ari” ubutumwa buremereye” kandi ari uguhagararira Polisi n’igihugu kibohereje muri rusange.

DIGP Munyuza yatanze izi mpanuro ku italiki ya 3 Ugushyingo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho yaganirije abapolisi 240 bari mu mutwe wa RWAFPU2 witegura koherezwa mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo(UNMISS).

Uyu utwe uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi ukaba urimo abapolisikazi 45, ukaba witegura kugenda kuri uyu wa gatanu.

Bazasimburayo RWAFPU1 nayo igizwe n’abapolisi 240 biteganyijwe ko nabo bazatahuka muri iki cyumweru nyuma y’umwaka bamazeyo.

DIGP Munyuza yagize ati :” Mwarigishijwe kandi mufite ubumenyi busabwa ngo mukore neza ikibajyanye, iki nicyo gihe cyo kugera ikirenge mucy’abo mugiye gusimbura byose ku neza y’abatuye Sudani y’Epfo.”

Abagira inama yo gucengerwa n’imiterere y’aho bagiye gukorera, yavuze ko ibyo bize mu mahugurwa bamazemo iminsi bizabafasha gukora akazi neza.

Aha yagize ati :” Mugomba kuba mwiteguye mu mutwe no ku mubiri kandi mukarangwa no gukorera hamwe igihe muzaba mufatanya n’indi mitwe muzahurira mu butumwa bwo guha umutekano n’ituze abaturage bababaye.”

Yabagiriye inama yo kubakira ku bigwi byasizwe n’abo basimbuye, kugumana indangagaciro zo kubaha, imyitwarire myiza, isuku n’ubwitange ; biri no mu biranga ubunyamwuga.

Yavuze ko imyitwarire mibi y’umwe ihesha isura mbi umutwe wose, Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange , bikaba ari ikintu cy’agaciro kitari icyo gukinisha .

Yavuze ko”ubuyobozi butanga urugero” ari bwo bukwiye kubayobora mu gukora neza no kugira imyitwarire myiza.

U Rwanda rukaba rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze