LATEST NEWS
Africa
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro basabwe kwimakaza indangagaciro za LONI
Publish Date: lundi 16 novembre 2015
VISITS :192
By Admin

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye (LONI), babungabunga umutekano mu gihugu cya Centre Afrique, basabwe kwimakaza indangagaciro za LONI.

Ibi byatangajwe tariki ya 14 Ugushyingo, na Commissioner Louis Carrilho uyobora Ishami rya Polisi ry’umuryango w’Abibumbye ribungabunga umutekano muri Centre Afrique.

Aha, hari mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’iminsi 4, aho abapolisi b’u Rwanda 140, bahabwaga ubumenyi butandukanye bugamije kubafasha gusobanukirwa n’inshingano zabo bityo kugira bazabashe gukora neza akazi kabategereje muri iki gihugu.

Yagize ati, “Bagenzi banyu bababanjirije mri iki gihugu, bakoze neza banasiga urugero rwiza, ibi bikaba byarahesheje ishema LONI ndetse n’igihugu cyabo. Uyu munsi, nimwe mutahiwe murasabwa rero ku zagera ikirenge mu cyabagenzi banyu kandi mu haranira kwimakaza indangagaciro za LONI zirimo, ubunyangamugayo, ubunyamwuga ndetse no kubaha imico y’abandi.”

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryahawe aya mahugurwa rifite inshingano zirimo ; kurinda abayobozi bakomeye b’iki gihugu ndetse no kurinda bimwe mu bikorwa remezo.

Muri iki gihe bamaze bahugurwa, bahawe amasomo arimo nk’ ; imiterere y’ikibazo cy’umutekano muri CAR, ubumenyi bujyanye no gutabara no gukiza abafashwe bugwate, ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, uburyo bwo gukoresha imbaraga za gisirikare aho biri ngombwa , ndetse no kurinda abana n’ibindi.

Uyu muyobozi yakomeje avuga kandi ko, muri rusange abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri CAR, bafite inshingano zitandukanye, izi zirimo nko ; kurinda abasiviri, kwimakaza ubutabera, gufasha inzego z’umutekano kwiyubaka, kurinda iyangizwa ry’umutungo kamere, kurinda uburenganzira bwa kiremwa muntu n’ibindi. Yakomeje asaba ko buri wese agomba kugira uruhare kugira ngo izi nshingano zibashe kugerwaho.

Yibukije abapolisi barangije aya mahugurwa ko bagomba kandi kurangwa na disipuline bityo kugira ngo babashe kuzakora neza inshingano zibategereje.

Yunzemo agira ati, “Disipuline niyo nkingi mwamba izabafasha kugera ku byo LONI ibategerejeho.”

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...