LATEST NEWS
Africa
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Publish Date: lundi 25 juillet 2016
VISITS :471
By Admin

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 160 (RWAFPU6) bageze mu gihugu amahoro bavuye mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka mu gihugu cya Haiti (United Nations Stabilization Mission in Haiti -MINUSTAH).

Iryo tsinda riyobowe na Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha ryageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe ahagana saa munani z’amanywa ku itariki 24 Nyakanga.

Bakiriwe ndetse bahabwa ikaze na CP Cyprien Gatete wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi utashoboye kuhaboneka, abashimira akazi keza bakoze ndetse no kuba barahagarariye igihugu nk’uko bikwiye.

CP Gatete yababwiye ati :"Murakaza neza mu rwababyaye. Ubumenyi mwungukiye mu butumwa bw’amahoro muzabusangize bagenzi banyu ; bityo mufatanye gukomeza kubumbatira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo."

RWAFPU6 yasimbuwe na RWAFPU7 yagiye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, iri tsinda kimwe n’andi yaribanjirije rikaba risize umurage mwiza muri iki gihugu nka Kominiti Polisingi, n’Umuganda ngarukakwezi.

Binyuze mu muganda, RWAFPU6 yafatanyije n’abaturage buri wa gatandatu w’ukwezi aho basiburaga imihanda n’imiyoboro y’amazi, kwubaka amashuri no gufasha abatishoboye barimo abana b’imfubyi.

CP Mugisha yagize ati :"Gukora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu butumwa bw’amahoro biri mu byo abapolisi b’u Rwanda bimiriza imbere, bakaba mu byo bakora harimo kwigisha abaturage uko bashobora kwiteza imbere no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije, kandi iyi mikorere yadufashije kurangiza neza inshingano zacu kuko batwibonagamo"

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...