LATEST NEWS
Africa
Abapolisi bahuguwe ku buringanire bugamije iterambere rirambye
Publish Date: vendredi 3 juin 2016
VISITS :181
By Admin

​Abapolisi 100 b’imboni z’uburinganire bavuye mu mitwe itandukanye ya Polisi mu gihugu hose , ejo taliki ya 2 Kamena zatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri ku guteza imbere ihame ry’uburinganire rigamije amajyambare arambye, akaba yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, Deputy Inspector General of Police (DIGP) , Juvenal Marizamunda.

Aya mahugurwa agamije kurebera hamwe imbogamizi ku iterambere ry’uburinganire no gufata ingamba hanongerwa ubumenyi kuri izi mboni z’uburinganire ngo zizabone uko zishyira mu bikorwa gahunda za Polisi y’u Rwanda ku ihame ry’uburinganire.

Mu ijambo yagejeje kuri izi mboni, DIGP Marizamunda yagize ati :”Aya mahugurwa ni kimwe mu bigize uruhererekane rw’imbaraga dukoresha mu kwimakaza uburinganire muri Polisi y’u Rwanda ; ni n’umurongo kandi w’igihugu wibanda ku buringanire bwa bose,…aya mahugurwa akwiye gufasha abayarimo kugira ubushobozi no kwigirira icyizere mu gukemura ibibazo by’uburinganire bahura nabyo mu mitwe bakoreramo.”

Yagize kandi ati :”Kugirango turenge imbibi z’umuco, tugomba gukomeza guha ubushobozi abagore kugirango binjire neza mu bikorwa byubaka igihugu.Igihe cyose bazahabwa umwanya nk’uw’abagabo mu buryo bungana bazakora neza ndetse cyane.”

Yavuze ko politiki y’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda igeze kure mu guha amahirwe abanyarwanda bose agira ati :” Ibi tubigeze kure, uyu munsi dufite 20 ku ijana by’abagore mu bapolisi bose kandi bagomba kongerwa kandi bafite ishema ryo gutanga umusanzu ku mutekano ku gihugu cyabo.”

Mu kubishyira mu bikorwa kandi, Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwinshi, burimo gushyiraho ishami rishinzwe uburinganire, irirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gushyiraho imboni z’uburinganire muri buri mutwe wa Polisi aho ukorera hose.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azarangira abayitabiriye bafatiye hamwe ingamba zo gutsimbataza ihame ry’uburinganire mu mitwe bakoreramo no hanze yayo byose bigamije iterambere.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...