LATEST NEWS
Africa
Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza akazi kabo
Publish Date: mardi 15 mars 2016
VISITS :156
By Admin

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yatangiye guha amahugurwa abapolisi bayo bahakorera. Ibi bikaba biri muri gahunda y’ingenzi Polisi y’u Rwanda yihaye yo guhugura abapolisi, ku buryo bituma bahora basobanukiwe ndetse bafite ubumenyi buri gihe, bityo bikabafasha gukora neza akazi kabo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva,yavuze ko aya mahugurwa azaba mu byiciro bitandukanye, a agamije guha ubumenyi abapolisi bo muri aka karere, butuma bahora biteguye gukora neza akazi ndetse no kubibutsa indangagaciro z’akazi kabo.

SSP Beniot Nsengiyumva yavuze ko aya mahugurwa azamara iminsi itanu, azakorwa mu byiciro bitanu bitandukanye,aho buri cyiciro cy’abapolisi kizajya gihugurwa umunsi umwe,hagakurikiraho ikindi cyiciro. Abahuguwe kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe ni 33.

SSP Nsengiyumva yakomeje avuga ko ;”abapolisi bibukijwe intego,intumbero ndetse n’indangagaciro bigomba kubaranga igihe cyose bari mu kazi no guhora bari maso kugira ngo buzuze neza inshingano zabo.Banagaragarijwe uko umutekano wifashe, aho bakorera no mu Ntara yose”.

SSP Nsengiyumva yanavuze ko amahugurwa nk’aya asanzweho muri Polisi y’u Rwanda akaba afasha abapolisi kurushaho gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Aya mahugurwa yibanda kuri disipulini igomba kuranga abapolisi,ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha,uburyo bwo kugenza ibyaha , gukumira ibyaha bigendanye n’aho isi igeze muri iki gihe birimo icuruzwa ry’abantu n’iry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Amahugurwa nk’aya azahabwa kandi abapolisi bo mu tundi turere tune two mu Ntara y’Amajyaruguru.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...