LATEST NEWS
Africa
Abaramyi bose ba UCC bagiye guhurira mu gitaramo “Unifies Worship Live Concert”
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :139
By Admin

Abaramyi bo mu Itorero rya UCC mu Rwanda bateguye igitaramo “Unified Worship Live Concert” kizaba ku cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2015 kikazabera ku cyicaro gikuru cy’itorero rya UCC mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye guhera saa munani z’amanywa.

Abarambyi bose basengera mu nsengero zigize itorero rya UCC hano mu Rwanda (United Christians Church Rwanda) bafatanije n’amakorali yaho, amatsinda abyina indirimbo zo guhibaza Imana bazahurira muri icyo gitaramo “Unified Worship Live concert”.

Nkuko ubuyobozi bw’iri huriro bubitangaza, iki gitaramo kizahuza abantu bose bafite aho bahuriye n’imirimo yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akazaba ari uburyo bwiza bwo guhimbaza Imana bihurije hamwe dore ko n’intego z’iri torero ari ukwimakaza ubumwe mu bantu.

Apostle Charles Rwandamura umuyobozi w’itorero rya UCC ku isi, ni umwe mu bazigisha ijambo ry’Imana ndetse akaba ashyigikiye bikomeye iki gitaramo kuko asanga ari uburyo bwiza bwo gukomeza kwagura ubumwe mu bana b’Imana ndetse no mu banyarwanda muri rusange.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati "Nk’ubuyobozi bw’itorero ntitwabura gushyigikira iki gikorwa kuko kizahuza abaturutse mu itorero rya UCC Niboye, itorero rya UCC ishami rya Kabuga, itorero rya UCC ishami rya Nyamata ndetse n’abo ku itorero rya UCC ishami rya Gikondo riyobowe na Bishop Margret Rwandamura."

Unified Worship Live Concert ni igitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2015 kikazabera ahaherereye ikicaro gikuru cy’itorero rya UCC mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Niboye.

Joel Sengurebe

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...