LATEST NEWS
Africa
Abaturage barasabwa gutanga amakuru y’abakora amafaranga y’amiganano
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :107
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifunze uwitwa Nizeyimana Jean de Dieu w’imyaka 35 ukomoka mu kagari ka Kabumba, mu murenge wa Bugeshi muri Rubavu, akaba yarafatanywe amafaranga ibihumbi 71 by’amafaranga y’u Rwanda y’amakorano agizwe n’inoti 18 z’ibihumbi bibiri n’izindi 5 z’ibihumbi bitanu . Yafashwe ku manywa yo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2015.

Uyu mugabo yafatiwe mu murenge wa Bugeshi, afashwe n’abaturage ubwabo nyuma yo kujya mu maduka anyuranye, aho yaguraga ibikoresho bitandukanye hanyuma akishyura amafaranga y’amakorano ariko ntibyamuhira, kuko abaturage aribo bamwifatiye bakamushyikiriza Polisi ikorera muri uwo murenge.

Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Bugeshi mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo mafaranga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yagarutse ku ngaruka mbi aya mafaranga mahimbano agira, haba k’uyahawe no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati "Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make ateza igihombo abantu, ibyo bikaba bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’abo yahawe ndetse n’iry’igihugu muri rusange, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya."

IP Gasasira yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, harimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y’amiganano, kandi abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Yagiriye abaturage inama yo kujya buri gihe basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay’amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe.

Ku bw’umwihariko yakanguriye abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y’amahimbano.

IP Gasasira kandi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uriya mugabo afatwa maze abasaba gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko ndetse yanatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihana umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’u Rwanda. ihanishwa uwabigizemo uruhare igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iya 602, ivuga ko, umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
Mike

Bene ayo mafaranga agira ingaruka mbi ku bukungu bw'igihugu. Twirinde kuyakora no kuyakwirakwiza, kandi tujye duha Polisi y'u Rwanda amakuru y'ababikora.

rucogoza

Abantu bakora amafaranga yamiganano, baba bagamije gukira batavunitse bityo bikabangamira abihangira imirimo ndetse n'ubukungu bw'igihugu muri rusange bigahungabanya n'umutekano. dukwiye kubarwanya twivuye inyuma kandi amakuru aho tuyamenye tugahita tuyatanga kugirango imigambi yabo iburizwemo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

Kenya : Odinga yivanye mu matora bitunguranye

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze