LATEST NEWS
Africa
Abaturage barasabwa kutanywa no gucuruza inzoga z’inkorano zitemewe
Publish Date: lundi 23 novembre 2015
VISITS :96
By Admin

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kutanywa no kudacuruza inzoga z’inkorano zitemewe kubera ko uretse kuba zishobora kubatera ibyaha, zanabatera uburwayi butandukanye.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa n’iyangizwa rya litiro 2000 z’inzoga y’inkorano yitwa ’Ibikwangari’, zikaba zarafatiwe mu mukwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ku itariki 19 Ugushyingo 2015 mu kagari ka Mwirute, mu murenge wa Rukoma, mu karere ka Kamonyi.

Izi nzoga z’inkorano zitemewe zafatiwe mu nzu y’uwitwa Ndacyayisenga Daniel, uri mu kigero cy’imyaka 48.

Igikorwa cyo kuzangiza cyitabiriwe n’abaturage b’aka kagari, bakaba barasobanuriwe ingaruka zabyo, kandi basabwa kutazenga, kutazinywa, no kutazicuruza.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Rukoma, Inspector of Police (IP) Immaculé Mukasano yasobanuriye abo baturage ko uretse kuba ikinyobwa nk’icyo gitera uwakinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, kinamutera uburwayi butandukanye.

Yababwiye ati :"Kubishoramo amafaranga n’ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ibyo bikaba biteza ubukene uwabifatanywe ndetse n’umuryango we. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima."

IP Mukasano yabakanguriye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, ibyo bakabikora baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa, kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya murenge, Muvunyi Etienne, yabwiye abaturage bari bitabiriye icyo gikorwa kutenga, kudacuruza, no kutanywa bene izo nzoga, kandi bagatanga amakuru ku gihe y’ababikora.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...