LATEST NEWS
Africa
Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya
Publish Date: mercredi 21 septembre 2016
VISITS :140
By Admin

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yakanguriye abagatuyemo kwitabira gahunda za Leta zigamije kurwanya Maraliya zirimo iyo gutera umuti mu mazu wica umubu uyitera.

Ibi yabivuze ku itariki 19 Nzeri mu nama we n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandarikanguye Jerardine n’uyobora 53 Infantry Battalion, Lt Col. Richard Mundore bagiranye n’abaturage basaga 1500 bo mu mirenge ya Kirehe na Kigina, yo mu karere ka Kirehe.

Abitabiriye iyo nama yabereye mu kagari ka Nyabikokora, ho mu murenge wa Kirehe babanje gukora urugendo rureshya na kilometero imwe rwo gukangurira abantu gufata ingamba zo kwirinda Maraliya.

Mu butumwa bwe, SP Rutaremara yababwiye ati :" Maraliya n’ubundi burwayi ni imbogamizi ku mutekano urambye mu muryango n’iterambere ryawo. Birakwiye rero ko abantu bafata ingamba zituma bagira ubuzima buzira umuze kuko ari wo musingi w’ubuzima bwiza."

Mu byo yabakanguriye gukora harimo kurara mu nzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru biri hafi y’amazu, no gusiba ibyobo bishobora kurekamo amazi yakororokeramo imibu itera ubwo burwayi.

Yabasabye kandi kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni, kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru y’abayifite cyangwa abayikwirakwiza.

Mu ijambo yagejeje kuri abo baturage, Mukandarikanguye yabasabye kwitabira iyo gahunda yo gutera umuti mu mazu ababwira ko nta ngaruka mbi ugira ku buzima.

Yababwiye ati :"Uburwayi butuma umuntu adakora ngo yiteze imbere. Mukwiriye kurangwa n’isuku kugira ngo mubwirinde, bityo mugire ubuzima buzira umuze." Yabasabye kubahiriza no gukurikiza amabwiriza y’iyo gahunda.

Umubu utera Malariya

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...