LATEST NEWS
Africa
Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano
Publish Date: mardi 17 mai 2016
VISITS :193
By Admin

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya yasabye abayoboke b’idini ya Isilamu barenga 250 bo mu murenge wa Ruhango, ho mu karere ka Ruhango kugira uruhare mu gusigasira umutekano.

Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo mu kagari ka Nyamagana ku itariki 16 Gicurasi.

ACP Nkwaya yababwiye ati :" Umutekano ni ishingiro rya byose. Musenga mu mahoro asesuye kubera ko hari umutekano mu gihugu. Mukwiye kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya."

Yakomeje ababwira ati :"Murasabwa kuba abagabo n’abagore b’intwari, barangwa n’indangagaciro za kirazira, banga ikibi aho kiva kikagera, kandi barwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda muri rusange."

ACP Nkwaya yabasabye kujya baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha, ndetse yanatuma hafatwa abamaze kubikora cyangwa abari gucura imigambi yo kubikora.

Yabasobanuriye ko hari abantu bifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka nk’iterabwoba, maze abasaba kubyirinda.

Abo bayoboke b’iri dini biyemeje kwirinda ikibi aho kiva kikagera no kugira uruhare mu kukirwanya nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wabo muri aka karere, Sheikh Ntawukuriryayo Ismaël yagize ati :"Tunejejwe cyane n’inama twagiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano, kandi tubijeje ubufatanye mu gusigasira umutekano ; wo utuma dusenga nta nkomyi iyo ari yo yose."

Yavuze ko ubutumwa bahawe bazabugeza kuri bagenzi babo bo mu bindi bice kugira ngo bagire imyumvire imwe mu bijyanye n’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Depite Bob Wine agiye kurega polisi ya Uganda

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

NEW POSTS
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

23-10-2017

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda...

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...