LATEST NEWS
Africa
Abitabiriye inama y’inteko rusange ya 84 ya Interpol bigiye hamwe uko ibyaha byambukiranya imipaka byarwaywa
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :85
By Admin

Kuwa kabiri tariki ya 3 Ugushyingo, imirimo y’inama y’inteko rusange ya Interpol yakomeje imirimo yayo. Abayiteraniyemo bigiye hamwe uko ibyaha byambukiranya imipaka byarwaywa.

Hanaganiriwe kandi ibyerekeranye no kurwanya ibyaha by’ubukungu ndetse na ruswa kuko nabyo ari inzitizi y’iterambere ry’abaturage.

Abatanze ibiganiro by’uwo munsi ni bamwe mu bagize inzego zo hejuru muri interpol barimo Alan Bersain, Filippo Dispenza, ndetse n’abandi bo mu bihugu nka Nigeriya Olushola Subair, ukomoka mu Butariyani Rosario Aitala, na Ying Wu ukora muri Interpol yo mu Bushinwa.

Muri iyo nama havugiwemo ko inzego za leta ndetse n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi bakoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru mu gihe abikorera ndetse n’abaturage bo baba bakishakisha mu gukoresha iryo koranabuhanga ryo ku rwego riciriritse.

Abayoboye ibiganiro by’uwo munsi berekanye ko hakiriho imbogamizi abakora iperereza bahura nazo mu bijyanye no gukumira ibyaha bya ruswa ndetse n’iby’ubukungu kubera iryo koranabuhanga bakoresha.

Banaganiriye kandi ku byerekeranye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, barebera hamwe imbogamizi mu kubirwanya, ari nako basuzumira hamwe icyakorwa mu kurwanya icuruzwa ry’ibyo biyobyabwenge.

Iki kiganiro cyari kiyobowe na Roraima Andriani uyobora ishami rishinzwe kurwanya ibyaha biba byateguranywe ubuhanga kandi bikwirakwizwa hirya no hino,aho yagarutse ku biyobyabwenge nka heroine, methamphetamine na cocaine.

Abitabiriye umunsi wa kabiri w’iyo nama banaganiriye kandi ku byaha by’ikoranabuhanga, aho hari bamwe mu banyabyaha binjira muri za mudasobwa bakayobya za porogaramu z’abantu runaka cyangwa bagakoreramo ibindi bikorwa bibi. Bose bashyigikiye gahunda zigezweho zo guhashya ibyo byaha no gukomeza ubufatanye mu kubirwanya.

Iyi nama y’inteko rusange ya interpol yatagiye tariki ya 2 ikazarangira tariki ya 5 Ugushyingo 2015.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...